2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Abafite amahoteli n’utubari basabwe kwegereza abakiriya babo udukingirizo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-21 13:30:18

 
Share on:
 
Yasuwe:51
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kirasaba abafite ibikorwa by’ubucuruzi bihuza abantu benshi, gukora uko bashoboye bakahashyira udukingirizo, mu rwego rwo gufasha abakiriya kwirinda Sida.

Ibikorwa by’ubucuruzi byibanzweho cyane ni amahoteli, utubari, n’amacumbi, dore ko ari bimwe mu bihuza abantu hagamijwe kwishimisha, bishobora no kugera kuri gahunda zo gukora imibonano mpuzabitsina.

Dr Nzabonimpa Anicet, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya icyorezo cya Sida muri Minisiteri y’ubuzima, yagize ati “Buriya ahantu hahurira abantu benshi ni ho hantu usanga hari n’abantu bashobora kunezerwa cyane, ugasanga birangiye bageze ku rwego rwo gukora imibonano mpuzabitsina, kandi noneho uwafashwa biba bitamworoheye kuba yakwirukanka ngo ajye ku maduka gushaka agakingirizo, akaba akoreye aho ari nako ashobora guhura n’ibyago byo kwandura kuko yakoze imibonano itarinzwe.”

JPEG - 147.6 kb
Icyuma gishyirwamo udukingirizo ahahurira abantu benshi

Akomeza asaba abafite bene ubu bucuruzi kumenya ko gushyiraho udusanduku tubamo udukingirizo ari gahunda yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima, hagamijwe gukora ibishoboka byose ngo abananiwe kwifata babe bakoresha ubwo buryo mu rwego rwo kwirinda, bityo bakwiye kubahiriza amabwiriza n’ubwo hari abatanga impamvu ngo turahenda.

Yagize ati “Hari abavuga ngo agasanduku karahenda, ariko ushobora no gukora agakoze mu biti, ariko kameze neza cyane, ikindi agakingirizo karagurwa amafaranga hari aho ushyira igiceri nta gihombo kirimo.

Ahubwo bumve inyungu baba bafite bakomeje kurokora abakiriya babo icyo cyago, kandi iyo utembereye ahantu henshi usanga ari ikibazo kuko hari aho badakozwa kugira utu dusanduku ari nayo mpamvu tubakangurira kugira icyo bakora.”

Bahati Jean Nepo, umwe mu bacuruzi bafite akabari mu mujyi wa Rubavu mu murenge wa Gisenyi, aragira ati “Byo usanga inaha abantu barirengagije kuba bagira utu dukingirizo aho bacururiza kandi iyo bamaze gusinda ni ho bahita bafatwa ugasanga bakoreye aho kandi n’indaya ziba ziri gucungana n’umugabo wasinze kuko bumva afite amafaranga, kugira ngo bigende bijya ku murongo ni uko hakomeza gukorwa ubukangurambaga.”

We n’abandi bacuruzi bemeza ko hari n’aho usanga bene utu dusanduku ariko wareba ugasanga duheruka gukoreshwa bakitugura, ariko ngo akenshi biterwa no kutabyitaho, abandi ugasanga ni ikibazo cy’imyumvire, bagasaba ko hajya hakorwa ubugenzuzi ndetse n’ubukangurambaga.

IYAREMYE YVES

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE