Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

RFTC yahagaritse abubatsi b’Abashinwa bashakaga guhangika gare ya Muhanga   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 April 2016

 
 

Imirimo yo kubaka gare abagenzi bategeramo imodoka mu mujyi wa Muhanga, mu karere ka Muhanga imaze igihe yarahagaze, ubuyobozi bwa RFTC bwayubakaga bukavuga ko byatewe na rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano, bikaba ngombwa ko aba ahagaritswe.

Ubuyobozi bwa RFTC bwemeza ko isosiyete y’Abashinwa yahawe isoko ryo kubaka iyi gare yakoreshaga ibyuma bitujuje ubuziranenge, ikaba yarahagaritswe ngo yikosore.

Col. Twahirwa Dodo, umuyobozi wa RFTC, avuga ko mu masezerano bagiranye na kompanyi y’Abashinwa yatsindiye imirimo yo kubaka iyi gare abagenzi bategeramo imodoka atashyizwe mu bikorwa, kuko ibyuma byitwa aluminiyumu ‘aluminium’ byagombaga gukoreshwa atari byo iyi kompanyi yakoresheje.

JPEG - 157.6 kb
Imirimo yo kubaka gare ya Muhanga yabaye ihagaze (Foto Muhizi E)

Ibi rero ngo byatumye iyi nyubako iba ihagaze, kugira ngo muri uyu mushinga hanongerwemo amafaranga.

Yagize ati «Uretse kutubahiriza ibikubiye mu masezerano, harimo n’ikibazo cy’amafaranga yandi tugomba kongeramo kugira ngo iyi nyubako ibashe kuzura.»

Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko mu minsi mike ishize ubuyobozi bwa RFTC bwaje gusaba ko Akarere kabasinyira kugira ngo babone uko baka amafaranga muri banki, barabikora, kuri ubu bakaba bategereje ko imirimo yo gusubukura inyubako itangira vuba.

Cyakora ubuyobozi bw’akarere n’ubwa RFTC ntibuvuga amafaranga abura kugira ngo imirimo yo kubaka iyi gari yose irangire.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ucyuye igihe Mutakwasuku Yvonne, mbere y’uko asoza manda yigeze kuvuga ko gari yagombye kuba yaruzuye muri Gashyantare uyu mwaka, ariko ubuyobozi bwa RFTC bwo burahamya ko iyi gare ishobora kuzuzura mu mpera z’uyu mwaka.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.