Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Polisi yerekanye abantu 88 bakekwaho kwiba inka   

  Yanditswe na RNP
 5 months ago

 
 

Mu rwego rwo kugaragariza abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba ibimaze kugerwaho mu kurwanya ubujura bw’inka, ejo tariki 21 Nzeri abaturage bo muri iyi Ntara ndetse n’Itangazamakuru beretswe abantu 88 bakekwaho kwiba inka mu bice bitandukanye byayo, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Simbwa, ho mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, kikaba cyaritabiriwe n’abaturage bagera ku 3000 bo muri uyu murenge wa Kabarore ndetse n’abo mu wa Karangazi, ho mu karere ka Nyagatare.

Abo 88 bafatiwe mu mikwabu yakozwe mu bihe bitandukanye muri iyi Ntara mu kwezi gushize ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo igisirikare n’inzego z’ibanze.

Icyo gikorwa cyo kuberekana cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’Umushinjacyaha Mukuru w’igihugu, Richard Muhumuza.

Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, Minisitiri Kaboneka yababwiye ati:"Umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano na gahunda z’iterambere ry’igihugu ntazihanganirwa. Ni muri urwo rwego inzego zose zifatanya kurwanya ubujura bw’amatungo ndetse n’ibindi byose bishobora kubangamira ituze n’iterambere rya rubanda."

Minisitiri Kaboneka yakomeje ababwira ati:"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashaka ko mukira. Abanga ibirama tubarwanye dukoresheje ukuri, kandi tuzabatsinda nta gushidikanya."

IGP Gasana yabwiye abo baturage ati:"Hashize ukwezi tubasezeranyije ko tugiye kurwanya twivuye inyuma ubujura bw’amatungo muri iyi Ntara.Uyu munsi rero twaje kubagaragariza ibyo tumaze kugeraho; tubereka abo tumaze gufata bakekwaho icyo cyaha."

Yakomeje agira ati:"Dosiye z’aba 88 zizashyikirizwa ubushinjacyaha mu minsi ya vuba, kandi igikorwa cyo kurwanya ubujura bw’amatungo no gufata ababikekwaho kirakomeje, ndetse cyashyizwemo imbaraga nyinshi kugeza mutubwiye ko nta nka icyibwa muri iyi Ntara."

IGP Gasana yashimye abo baturage; ababwira ko ifatwa ry’abo 88 ryatewe n’amakuru bahaye Polisi n’izindi nzego, maze akomeza ababwira ati:" Tugire umutekano , buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutanga amakuru ku gihe, kandi vuba."

Yababwiye ko igihugu gifite umutekano usesuye, ariko abasaba kugira uruhare mu kuwusigasira batanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Mu ijambo rye, Muhumuza yababwiye ko ibyaha byose bizajya noneho bijya mu Nkiko aho kujya mu Bunzi nk’uko byahoze.

Yagize ati:"Nta bwinyagamburiro abajura b’amatungo ndetse n’abandi banyabyaha bafite kuko ukekwaho icyaha wese azajya noneho ashyikirizwa ubushinjacyaha."

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.