Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Polisi y’u Rwanda yatashye icyicaro cyayo gishya cy’intara y’Amajyepfo   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 July 2016

 
 

Polisi y’igihugu yatashye ku mugaragaro inyubako ikomatanyije icyicaro cya Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, urw’Akarere ka Huye, urw’Umurenge wa Ngoma, ndetse iyi nyubako ikazajya itangirwamo serivisi zitandukanye zitangwa na Polisi y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Celestin Twahirwa yasobanuye ko iyi nyubako yubatswe muri gahunda zo kwagura ibikorwa remezo bifasha Polisi gutanga serivisi nziza kandi zigatangirwa ahantu heza.

Yagize ati:“Za mbogamizi zo gutanga serivisi turi kugenda tuzigabanya, iyo ugiye guha umuntu serivisi ugasanga umwicaje mu mukungugu, cyangwa izuba rimwica, aho rero ntiwavuga ko uha ukugana serivisi nziza.

PNG - 776 kb
Inyubako ihuza inzego zitandukanye za Polisi mu Ntara y’Amajyepfo (Foto Umutoni B)

Iki kibazo rero twe twizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, kizagenda gikemuka nk’uko hano mubona byakemutse, ni ibyo gushima Leta rero .”

Minisitiri w’umutekano mu gihigu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavuze ko guhiriza hamwe inzego za Polisi ngo zikorere mu nyubako imwe, biri mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze no gukoresha neza ubutaka.

Yagize ati:“Iyi nyubako izakoreramo icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, icyicaro cya Polisi mu karere ka Huye na Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Inyubako imwe ntoya ikubiyemo izo serivisi zose, kandi buri wese akayikoreramo yisanzuye hatagombeye kumara ubutaka. Ubwo rero hatahiwe urwego rw’uturere, ndetse n’imirenge tukagira inyubako nziza.”

Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 600.Iyi gahunda yo kubakira inzego za Polisi zigakorera hamwe biteganyijwe ko izakomereza no mu tundi turere ndetse n’imirenge.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.