Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyaruguru: Ba gitifu b’imirenge ibiri bafungiwe kwigabiza amafaranga ya Girinka   

  Yanditswe na Umutoni Beatha
 July 2016

 
 

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babiri, uwa Kibeho n’uwa Rusenge mu karere ka Nyaruguru bari mu maboko ya polisi kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Umuyobozi w’aka karere, Habitegeko Francois avuga ko uwitwa Nsanzimana Celestin wari uyoboye umurenge wa Rusenge na Tuyisenge Henriette wa Kibeho, bakekwaho kunyereza amafaranga y’ibyapfa by’inka (ni amafaranga agurishwa inka yapfuye).

Ati” Aba bayobozi bari mu maboko ya polise kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, kimwe rero mu byo bakurikiranweho ni ikibazo cyo kunyereza umutungo wa leta aho bamwe mu baturage bavuga ko babahaye amafaranga y’ibyapfa by’inka zabo bari barahawe muri gahunda ya girinka aho kugira ngo ashyirwe aho yagenewe bakayajyana muri gahunda zabo.”

JPEG - 115.2 kb
Abo bayobozi bashinjwa kunyereza amafaranga yavanwe mu nka za Girinka zapfuye

Ubusanzwe aya mafaranga ashyirwa kuri konti y’umurenge yagenwe na komite ibishinzwe akazakusanwa akaba yagurwa izindi nka zo gushumbusha abazipfushije.

Habitegeko Francois akomeza atangaza ko atari iki kibazo gusa aba bayobozi bakurikiranweho kuko hari n’ibindi byaha bakekwaho, bikiri gukorwaho iperereza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru kandi avuga ko gitifu umwe akekwaho kunyereza amafaranga ya Girinka mu mwaka wa 2011 naho undi mu mwaka wa 2013 gusa ngo iperereza rikaba rigikomeje.

 

Comments

 
 
Rubavu: Ishuri ryibasiwe n’inkongi bikekwa ko yatewe n’amashanyarazi
Rubavu: Ishuri ryibasiwe n’inkongi bikekwa ko yatewe n’amashanyarazi

Ishuli ribanza rya Kinyanzovu riherereye mumurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu,ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yatwitse ibiro byumuyobozi wiri shuri hamwe n’icyumba cy’ububiko ibitabo n’ibindi (...)

Rwamagana: Abangirijwe imyaka hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi barishyuza
Rwamagana: Abangirijwe imyaka hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi barishyuza

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abaturage bo mu mirenge ya Rubona, Mwurire na Munyiginya bararishyurwa ibyabo byangirijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi uyakura i Rubona ahari (...)

Nyanza:Abatuye Nyagisozi na Rwabicuma barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza
Nyanza:Abatuye Nyagisozi na Rwabicuma barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza

Abaturage batuye mu murenge wa Nyagisozi n’uwa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, barasaba ko bakubakirwa ikiraro kibahuza kiri ku mugezi wa Mwogo, kuko iyo imvura yaguye batabasha kwambuka. (...)

Rusizi:Abaguzi barinubira bamwe mu bacuruzi batabaha inyemezabuguzi
Rusizi:Abaguzi barinubira bamwe mu bacuruzi batabaha inyemezabuguzi

Bamwe mu bahahira mu maduka menshi yo mu mujyi wa Rusizi, barinubira ibyo bita serivisi zitanoze bahabwa n’abacuruzi bamwe na bamwe muri uyu mujyi, aho bagura ibintu ntibahabwe (...)

Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe
Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe

Mu gihe bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga basaba Polisi ko guta muri yombi abasore b’inzererezi birirwa babambura amafaranga ndetse n’ibikapu, Polisi yo iravuga ko hari abasore 70 bashinjwaga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.