Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyanza: Umuyobozi mu murenge akurikiranweho kunyereza inkunga y’Ubudehe   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 June 2016

 
 

Mugisha Janvier, ushinzwe Imibereho Myiza mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza ari mu maboko ya polisi akekwaho kunyereza umutungo wagenewe gahunda y’Ubudehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mbarubukeye Vedaste yabwiye Imvaho Nshya ko Mugisha yatawe muri yombi n’inzego za Polisi mu iperereza kuwa 21 Kamena 2016, akurikiranweho imicungire mibi y’inkunga ya gahunda y’Ubudehe muri uwo murenge.

Ati “Ibyo basanze mu Budehe bw’uyu murenge birimo imikoreshereze idahwitse, nibyo barimo bakurikirana ngo barebe ukuri kwabyo. Kugeza uyu munsi niwe bakurikiranye, niwe witabye polisi.”

Itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi rije nyuma y’inama yabaye kuwa kabiri tariki ya 21 Kanama 2016 ikoreshejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, agasanga uyu muyobozi agarukwaho n’amakuru atandukanye avuga ku kuba adashirwa amakenga mu kudindiza iyi gahunda.

Andi makuru agera ku Mvaho Nshya avuga ko imihanda n’amateme amwe n’amwe mu tugari tugize uwo murenge byubatswe muri gahunda y’ubudehe byamaze kwangirika.

Agaciro k’isoko n’ivuriro byubatse mu kagari ka Gitovu muri uyu murenge nabyo ntibivugwaho rumwe, aho bamwe basanga byarasondetswe ugereranyije n’uko byari biteganyijwe.

Bivugwa kandi ko itangwa ry’amasoko kuri uwo murenge muri gahunda y’Ubudehe naryo ridasobanutse aho usanga amasoko ahora atsindirwa n’umuntu umwe. Hiyongeraho kuba hari akagari kamwe kigeze gutiza amafaranga y’ubudehe akandi, nyamara abashinzwe ubudehe mu kagari kamwe batabizi.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.