Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyanza: Polisi irashakisha rwiyemezamirimo ngo yishyure abaturage yambuye   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 September 2016

 
 

Rwiyemezamirimo witwa Nsabimana ufite isosiyete yitwa TEKOZE, ari gushakishwa na Polisi y’igihugu, nyuma yo kwambura abaturage amafaranga asaga miliyoni 3 akaburirwa irengero, ariko ubuyobozi bw’akarere buravuga ko iki kibazo bwagishyikirije Polisi y’igihugu, ubu ikaba irimo kubashakisha.

Aya mafaranga yayambuye abaturage bagera kuri 20 bamukoreye ubwo yubakishaga isoko ry’amatungo rya Rurangazi, riherereye mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza.

Bamwe mu baturage bubatse isoko ry’amatungo rya Rurangazi, batangaza ko uyu mugabo yaje akabaha akazi ndetse bakagakora neza nk’uko babisabwaga, ariko nyuma ntibamenya igihe yagendeye kandi agenda atabishyuye, baramushakisha baramubura.

JPEG - 296.8 kb
Rwiyemezamirimo wubatse iri soko yagiye adahembye abamukoreye (Foto Umutoni B)

Mu kiganiro aba baturage bagiranye n’Imvaho Nshya, bavuze ko iki kibazo batakihereranye,ahubwo begereye ubuyobozi bw’akerere babugezaho ikibazo cyabo ngo barebe ko bazishyurwa amafaranga yabo bavunikiye.

N’ubwo nta gisubizo barabona, aba baturage basaba ubuyobozi ko bwashyira imbaraga nyinshi mu guhiga uyu mugabo akaboneka, bakishyurwa amafarnga yabo.

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, atangaza ko koko iki kibazo abaturage bakibagejejeho, gusa ngo nabo ikibazo bahuye nacyo ni uko uyu rwiyemezamirimo Nsabimana, bamuhamagara kuri telefoni ntiyitabe.

Meya Ntaziga agakomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bashyikirije ikibazo Polisi ikaba irimo kumushakisha, kandi akanizeza abaturage ko byanga bikunda azaboneka kandi ko azishyura amafaranga yabo.

Yagize ati “Mu Rwanda ntiwahemukira umuturage ngo ugende gutyo gusa, nubwo wajya he wafatwa, uyu mugabo Nsabimana rero ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano za Polisi y’u Rwanda kandi azaboneka.Abaturage nibihangane bizere ko amafaranga yabo bazayishyurwa.”

Uretse kandi uyu rwiyemezamirimo wambuye abaturage akazimira, muri aka karere ngo hari n’abandi ba rwiyemezamirimo bagera kuri 2 nabo bambuye abaturage bakaburirwa irengero, bose ngo ibibazo byabo byashyikirijwe Polisi ikaba irimo ibashakisha.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.