Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyanza:Gitifu w’Akagari arashinjwa kwiha ububasha bwo guha gatanya abashakanye   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 August 2016

 
 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bugari mu murenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza, arashinjwa gufata icyemezo cyo guha gatanya umuryango w’umugabo n’umugore barasezeranye imbere y’amategeko, bitanyuze mu rukiko.

Uretse guha gatanya uyu muryango, ngo uyu muyobozi yanabagabanyije imwe mu mitungo bari bafite biciye muri cyamunara.Ubusanzwe ibyemezo nk’ibi byafatwaga binyuze mu nkiko.

Rutabana Celestin, uri mu kigero cy’imyaka 55, avuga ko hashize amezi agera kuri atanu umuyobozi bw’akagari ka Bugari ndetse n’uw’umudugudu atuyemo bafashe icyemezo cyo kumutandukanya n’uwo bashakanye ndetse no kubagabanya imitungo, nyuma y’imyaka 33 bari bamaze babana.

Rutabana avuga ko yaje kwemera icyo cyemezo cyo kugabana n’umufasha we nyuma y’uko uwo muyobozi w’akagari ka Bugari afatanyije na n’umuyobozi w’umudugudu wa Marabage bakomeje kubimuhatira.

Yagize ati "Njye nari maranye n’umugore wanjye imyaka 33, tugiranye ikibazo n’umugore wanjye Gitifu w’akagari aduha gatanya ndetse anatugabanya imitungo kugeza n’ubwo inka twari dufite yayiteje cyamunara akatugabanya amafaranga.”

Nk’uko byemezwa na Mukaremera Innocentia, utakibana n’umugabo we, ngo intandaro y’itanywa ryabo ni amakimbirane bagiranye, nawe akemeza ko babahaye gatanya bakanabagabanya imitungo.

Ku rundi ruhande, Nsengiyumva Emmanuel umuyobora umudugudu wa Marabage avuga ko kuba yarashyigikiye icyemezo cy’umuyobozi w’akagari bakorana, ngo ari uko yizera ko asobanukiwe n’amategeko.

Yagize ati "Njye nafatanyije na Gitifu kubagabanya imitungo kuko nari nzi ko we azi amategeko nk’umuntu unkuriye mu kazi.”

Guha uyu muryango gatanya ngo byanditswe binasinyirwa n’abagabo mu ikayi y’umudugudu ya Rutabana ndetse n’umufasha we Mukaremera.

Mu gushaka kumenya by’impamo ibyanditse muri iyi kayi, Imvaho Nshya yabajije Mukaremera na Rutabana aho iyo kayi iherereye, bavuga ko ifitwe n’umuyobozi w’umudugudu, nawe asobanura ko ifitwe na Gitifu w’akagari.

Umuyobozi w’akagari ka Bugari ntiyashoboye kuboneka ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa n’umuturage, kuko ngo yagejejwe mu bushinjacyaha, aho akekwaho ubufatanya cya mu gukoresha impapuro mpimbano.

Cyakora umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yasobanuye ko ibyo uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ashinjwa gukora ubusanzwe bitabaho.

Yagize ati "Nta muntu urangiza urubanza adafite incarubanza ku rubanza rwaburanishijwe mu nkiko zizwi, niba yararangije urubanza rutabayeho yaba yarishe amategeko kandi inzego zamukurikirana."

Ngirinama David, umunyamabanga nshingawabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Ntyazo, avuga ko aya makuru baje kuyamenya byaramaze kuba, gusa ngo bategereje ko umuturage aza gutanga ikibazo ku murenge.

Yagize ati "Iki kibazo twarakimenye ariko tubajije Gitifu w’akagari arabihakana, dutegereza rero ko umuturage yaza gutanga ikirego ku murenge ntiyaza."

Kugeza uyu munsi nta n’umwe muri aba bashakanye wari wiyambaza urukiko ngo rumurenganure kuri iki cyemezo cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Comments

 
 
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.