Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Umwana wakinaga umupira yagonze umukingo arapfa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Ngendahayo Emmanuel, wari ufite imyaka 13, wigaga mu mashuri abanza mu kagari Cyimpindu mu murenge wa Kirimbi, mu karere ka Nyamasheke, ubwo yakinanaga n’abandi bana yakurikiye umupira mu mukingo uri munsi y’umuhanda, akubita agatuza kuri wa mukingo ahita apfa.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu murenge Nyirabashyirahamwe Marie, yabwiye Imvaho Nshya ko inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yaje kumenyekana ubwo umwe mu bana bakinanaga yabonye mugenzi we atinze kuzana umupira, agiye kureba asanga undi aryamye ubuteguka, arebye neza asanga yashizemo umwuka.

Uyu mwana ngo yahise abwira abandi bana baratabaza, abaturage n’inzego z’umutekano barahurura, umuryango we uhita ujyana umurambo we mu rugo rw’ababyeyi be.

JPEG - 146.4 kb
Umwana wapfuye yari atuye mu murenge wa Kirimbi. Iyi foto ni iy’inyubako y’ibiro by’umurenge(Foto Bahuwiyongera S)

Uyu muyobozi avuga ko bisabwe n’umuryango we usanzwe utishoboye, ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano bahise bemera ko umurambo ushyingurwa, ukaba wahise ushyingurwa batiriwe bajya gukoresha isuzuma kwa muganga, kuko na bo ngo banze kwirirwa bakurura amatiku n’impaka ndende ku babyeyi b’abana bakinanaga, bakemera ko ibyabaye ari impanuka, ari na bwo umurambo wahise ushyingurwa.

Nyirabashyirahamwe yagize ati:“Ni urupfu rwatubabaje cyane kuko umwana wari ugiye kurangiza amashuri abanza, akaba apfuye urupfu rw’amanzaganya nka ruriya, ntawe bitababaza cyane.
Gusa kuko byabaye mu bihe by’iminsi mikuru, ubu abarezi natwe twese dushinzwe uburezi n’abanyeshuri bigaga ku ishuri rimwe na nyakwigendera, turateganya uburyo bwo kuzasura uyu muryango no kuwufata mu mugongo.”

Mu butumwa uyu muyobozi yahaye ababyeyi yagize ati: “Ibihe nk’ibi by’impeshyi ni ibihe abana bakunda gukina umupira cyane batanitaye ku ho baba bakinira, cyangwa uburyo baba bakinamo, tukaba dusaba ababyeyi cyangwa abarezi ku mashuri gukurikirana neza abana iyo bari mu mikino, bakamenya aho bakinira, babona ari habi cyangwa bakina imikino ishobora kubateza ingorane bakababuza.

Abana na bo basabwe kujya bakinira ahantu hadashobora guteza impanuka nk’uko byabaye kuri uyu mwana.”

Ngo ni ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri uyu murenge, kuko ngo abana bari basanzwe bakina bagataha amahoro.Mu nama yahise ikoreshwa abaturage bakaba bongeye gukangurirwa gukurikirana abana aho bari hose.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.