Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Umuturage ukeneye gufotoza impapuro akora urugendo rwa km 10   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu tugari twa Gisoke na Nyakavumu mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko kugira ikibazo ku kagari cyangwa ku murenge gikeneye gufotoza irangamuntu, cyangwa ibindi byangombwa ari ugukubitika, kuko bibasaba gukora urugendo rurerure.

Aba baturage bemeza ko ukeneye gufotoza bimusaba kujya kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, mu kagari ka Kagarama, aho bagenda ibilometero birenga 10 kandi bagiye gufotoza icyangombwa batangaho amafaranga 100 gusa.

Biriyongeraho n’abandi babifitoza baturutse ku biro by’umurenge wa Mahembe na wo utagira amashanyarazi, aho umuturage uwuturiye na we atanga amafaranga 1000 ya moto agiye ku Mugonero gufotoza indangamuntu cyangwa imyanzuro y’abunzi, akayatanga agiye gufotoza urupapuro rw’amafaranga 30.

JPEG - 78.2 kb
Kubona imashini ifotora bibasaba kugenda imisozi n’imisozi (Foto;Internet)

Bavuga ko mu murenge nta mashanyarazi ahari kandi nyamara ipoto yayo ica muri metero 50 gusa uvuye kuri ibi biro, abaturage bakavuga ko bikwiriye kwigwaho ibi bibazo bigakemuka.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko ikibazo cy’amashanyarazi gihangayikishije muri uyu murenge, kuko aho umuntu yavuga ko ari afite ingufu ari mu kagari kamwe gusa kitwa Kagarama, na ho akaba ari mu midugudu 2 gusa.

Ahandi ari akaba ari ayo abaturage bikururiye adafite ingufu zafotora cyangwa ngo ushyireho ikindi kintu, bikaba bikomeje kubadindiza.

Rutasi Céléstin, wo mu kagari ka Nyakavumu yagize ati “Ibiro by’akagari n’iby’umurenge bikorera mu kizima, wajyayo ufite ikibazo gikeneye ko gufotoza indangamuntu bigasaba kugenda umunsi wose n’inzara n’inyota, kandi ugiye gufotoza indangamuntu y’amafaranga 100 gusa.

Tukabona ari akarengane gakomeye kuko biba buri gihe, bamwe bakaba barazinutswe gushaka ibyangombwa mu buyobozi bisaba kubabwira kugira icyo bajya gufotoza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Munyankindi Eloi, avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kandi batagira icyo bakoraho, aho bigera ko umuturage yinubira kujya kwaka icyangombwa runaka mu buyobozi kuko ari butakaze umunsi wose ajya gufotoza gusa.

Yakomeje avuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge butanga amatike ya buri munsi bujya gufotoza ibyangombwa bishobora no gutakara cyangwa bikangiza ubusugire bwa zimwe mu mpapuro z’ubuyobozi zitagombye kumenywa n’abo bafotora, bikaba bikibagoye.

Icyakora avuga ariko ko iki kibazo kizabonerwa umuti vuba. Yagize ati “Amashanyarazi yo aracyari ikibazo gikomeye muri uyu murenge, kugeza n’aho umuturage agenda ibilometero birenga 10 ajya gufotoza indangamuntu igihe iyo fotokopi ikenewe, ariko icyizere cyo kuyabona vuba kirahari kuko amapoto yatangiye kutugeraho muri ya gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Umushnga waratangiye, tukaba twizeye ko bizakemuka n’ibiro by’umurenge bikayabona, gusiragiza abaturage bigahagarara.”

 

Comments

 
 
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.