Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 30 wigaga mu yisumbuye yapfuye yiyahuye   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 5 months ago

 
 

Bangwanubusa Leoncie w’imyaka 30 wigaga mu wa Gatanu w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange,mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyarusange yiyahuye nyuma yo gutwita inda ya kabiri itateganyijwe ntanyurwe n’amasezerano yagiranye n’uwayimuteye.

Uyu munyeshuri yari ari mu biruhuko iwabo mu mudugudu wa Nyagafunzo,akagari ka Mwezi mu wa Karengera bamusanze mu cyumba nyina babanaga araramo yiyahuje inzitiramibu .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwezi, Nsengumuremyi Jean Baptiste, avuga ko uyu mukobwa yari asanzwe afite umwana w’imyaka irenga itatu ku nda yari yaratwaye yiga mu wa gatatu wisumbuye.

Umusore wari wayimuteye ngo nta kibazo bari bagiranye nta n’icyo yamukurikiranyeho, nuko umwana atangiye gukura umukobwa asubira mu ishuri akaba yari ageze mu mwaka wa gatanu.

Gitifu Nsengumuremyi akomeza avuga ko unsi musore baturanye muri uyu mudugudu yaje kumutera indi nda ikaba yari ifite amezi atandatu, uyu mukobwa amurega kuri polisi,sitasiyo ya Karengera umusore arafatwa arafungwa, ataramaramo n’iminsi ibiri umukobwa ajya kumufunguza ngo bumvikane, bumvikanira kuri polisi ko azajya amuha amafaranga 5000 y’indezo, icyakora ngo umukobwa ntiyanyurwa.

Nsengumuremyi akomeza agira ati’’ Nimugoroba komanda wa polisi sitasiyo ya Karengera yaramuhamagaye amubaza niba yishimiye amasezerano yagiranye n’uwo musore ko umwana navuka azajya amuha iyo ndezo, ndetse ko umusore yari yemeye ko azajya anamuherekeza ku gipimo,umukobwa avuga ko atanyuzwe, ni bwo bukeye yaje kwiyahura.”

Yongeyeho ati’’ Twabimenye bivuzwe na nyina wari uvuye guhinga amuhamagaye aramubura yinjiye mu cyumba cy’uruganiriro asanga agapapuro yandikiye nyina amubwira ko ubuzima bumunaniye amusezeyeho, arebye mu cyumba cye asanga ni ho uwo mukobwa yiyahuriye ahita atabaza abaturage n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, turatabara tumanura umurambo we, ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa.’’

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa gatanu mu masaha y’igicamunsi ,uwo musore wamuteye inda we ngo arabura.

JPEG - 75.1 kb
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera bwafashije gushyingura nyakwigendera

Mu nama y’umutekano yahise ikoreshwa abaturage, ubuyobozi bwasabye urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe zitera ibibazo nk’ibyo byo kwiyahura, bubwira abaturage ko kwiyahura atari wo muti w’ibibazo bahura na byo.

Urubyiruko kandi rwsabwe kuganiriza ubuyobozi n’imiryango mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi, bakumva n’inama bagirwa, kuko nk’uyu mukobwa yari yagiriwe inama ko niba atanyuzwe ajya mu rukiko.

Nyakwigendera Bongwanubusa yashyinguwe n’ubuyobozi bw’akagari n’umurenge kuko nyina yagaragazaga ko atishoboye, abaturage bakomeza kumufata mu mugongo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.