Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Umugabo w’imyaka 42 yimanitse mu kagozi arapfa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Umugabo witwa Nsengimana Augustin w’imyaka 42, wari utuye mu mudugudu wa Rwangoma, akagari ka Gako, mu murenge wa Kagano, yasanzwe yiyahuye, hakekwa amakimbirane yo mu rugo rwe nk’impamvu nyamukuru yamuteye kwiyambura ubuzima.

Nsengimana yiyahuye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Gicurasi, ariko umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku ya 15.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari ka Gako, Nyirahakizimfuza Consolée, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru bafite ari uko uyu mugabo yaba yiyahuye kubw’amakimbirane amaze igihe kirekire yari afitanye n’umugore we witwa Nyirahabyarimana Pascasie.

JPEG - 221.3 kb
Nsengimana Augustin yari atuye mu murenge wa Kagano. Iyi ni inyubako y’ibiro by’uyu murenge (Foto Bahuwiyongera S)

Aya makimbirane ngo akaba yakomokaga ku kuba uyu mugore yamucaga inyuma, bikaba byari binazwi n’ubuyobozi, uyu mugore akaba yari anamaze ibyumweru 2 yarahukaniye iwabo mu murenge wa Rangiro, muri aka karere.”

Yagize ati:“Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane impamvu nyayo yo kwiyahura k’uyu mugabo, ariko ikizwi ni uko uyu mugore yari afite ingeso igaragara y’ubusinzi, yanamuteraga ubusambanyi, bwatumaga ahora avugwaho guca inyuma umugabo.

Yagezega mu ma saa munani z’ijoro akiri mu kabari n’abagabo banyuranye, bikaba byarigeze no gufatwa nk’ikibazo cy’umutekano muke uyu mugore yatezaga mu mudugudu, binafatiye kuri ubwo businzi, hakaba hari n’inyandiko zakozwe n’ubuyobozi bw’umudugudu bugerageza kwihanangiriza uyu mugore gucika kuri izi ngeso, ariko birananirana.”

Yakomeje agira ati:“Nkaba nari nabahamagaje bombi twagombaga kuzabonana kuri uyu wa kabiri nkabunga, bikava mu mudugudu bikajya ku rwego rw’akagari, none umugabo abirangije yiyahura.”

Abana b’uyu mugabo ngo nibo bahuruje abaturanyi bukeye mu gitondo, babonye se atabyutse, bagiye kureba basanga yinigishije ikiziriko mu cyumba yararagamo aranagana.

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga ngo ingeso nk’izi z’amakimbirane yo mu ngo aturuka ku gucana inyuma kw’abashakanye zikunda kuboneka muri aka kagari, hakaba hagiye gukazwa ingamba z’ubukangurambaga mu mugoroba w’ababyeyi.

Abaturage bo muri aka kagari ngo bagiye kandi kuganirizwa ku ndangagaciro zikwiye kubaranga, ngeso nk’zi zitesha agaciro akagari kabo zigacika burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Nyitegeka Jerôme, yasabye abaturage kudashaka gukemura ibibazo bafite banyuze mu nzira yo kwiyambura ubuzima biyahura, ahubwo abafitanye ibibazo nk’ibi by’amakimbirane yo mu ngo bajya basabwa kujya begera imiryango ikabafasha kubikemura, byananirana bakegera ubuyobozi bugafatanya kubishakira umuti.

Nyakwigendera Nsengimana Augustin asize uyu mugore n’abana 5.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.