Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’abasaga 11 000 bataye ishuri mu mwaka umwe   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko bufite ihurizo rikomeye ryo gusubiza mu ishuri abana 11 697 baritaye mu 2015.

Iki kibazo cy’abana bataye ishuri cyahagurukije inzego zose, buri wese akaba yasabwe gushyiraho ake ngo hashakwe umuti urambye.

Umuyobozi w’uburezi muri aka karere Sinabajije Alphonse, avuga ko iki kibazo kimukomereye cyane, ndetse ngo ntashobora gusinzira mu gihe cyose hakiri abana basaga ibihumbi 11 bataye ishuri.

Yagize ati “Raporo dufite kandi twahawe n’abayobozi b’amashuri yose yo muri aka karere, ikanaca mu bakozi bashinzwe uburezi mu mirenge yose igaragaza ko umwaka ushize wa 2015, mu mashuri abanza abana 9996 bahwanye na 11,6% bataye ishuri.

JPEG - 185.3 kb
Abayobozi b’amashuri basabwe guhita bajya gushaka aba bana bakabagarura mu mashuri (Foto Bahuwiyongera S)

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abagera ku 1244 bahwanye na 12,1% na bo bararitaye, mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye abagera kuri 457 bahwanye na 8,4% na bo ntibari mu ishuri, ibi bikaba atari ibintu wabona ushinzwe uburezi mu karere ngo usinzire.”

Avuga ariko ko nubwo iyi mibare ingana gutya hari abayobozi b’amashuri bashobora kuba bayikabya, aho bikekwa ko bamwe basibiza abana benshi, babona bibakomeranye bakavuga ko bataye ishuri.

Yagizi ati “Mu nama y’uburezi twakoranye n’aba bayobozi twabasabye kunoza imibare neza, kugira ngo tumenye icyo dukora, tumaze kumenya neza muri aba bana abagarutse n’abataragaruka, mu cyumweru cy’uburezi kiri imbere tuzajya kubashaka.”

Nk’uko byagaragajwe mu nama y’uburezi y’aka karere iherutse guterana, bimwe mu bitera abana kuva mu mashuri harimo imirimo akenshi ivunanye bahabwa kubera ubukene baba bafite mu miryango bakemera kuyisimbuza ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamari Aime Fabien wari uyoboye iyi nama, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kimwe n’abayobora izindi nzego, gufatanyiriza hamwe gushaka umuti urambye kuri iki kibazo.

Yagize ati “Ntidushaka ko hari umwana n’umwe uta ishuri kuko namwe muribonera ko iriya mibare ibabaje kandi ni mwe mwayitanze, kandi sinzi ko hari umuyobozi n’umwe waba atazi gukora raporo, keretse niba hari izindi nyungu muba mufite tutaramenya.

Mbasabye ko aba bana bose mwajya kubashaka mukabagarura mu mashuri, kandi mukajya muduha raporo buri gihe kugira ngo tubashe kubikurikirana neza.”

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.