Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Nyuma y’imyaka 5, basuwe n’umuyobozi wo ku rwego rw’akarere   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Abaturage b’akagari ka Nyakavumu, mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bari bamaze imyaka igera kuri 5 nta muyobozi wo ku rwego rw’Akarere ubageraho ngo abasure baganire ku iterambere ry’akagari kabo.

Uku kudasurwa n’abayobozi ngo byarabadindije cyane, kuko hari ibibazo bakeka ko baba barakemuriwe n’ubu buyobozi, n’ubu byabaye agatereranzamba.

Ubwo basurwaga n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere Ntaganira Josué Michel, umurongo w’ibibazo wari wabaye muremure cyane, buri muturage ashaka kugaragaza akababaro ke.

JPEG - 317.6 kb
Abaturage babajije ibibazo bamaranye igihe kirekire (Foto Bahuwiyongera S)

Aba baturage bavuga ko nko kuba batagira umuriro w’amashanyarazi kandi hirya no hino bawuhabona, kuba bakigoswe n’ubukene bukabije, imihanda mibi n’ibindi, biterwa no kutabiganiraho n’ubuyobozi bagasanga aba bayobozi bakwiye kumanuka, bakabaha umwanya bakaganira kuri gahunda zigamije kuzamura akagari kabo.

Mugemena Isaac, umwe mu batuye aka kagari, yagize ati:“Mwabonye ko twafashe umwanya muremure wo kubyinira uyu muyobozi wabashije kudusura, tumushimira ko nibura yatugezeho mu gihe nta wundi muyobozi ku rwego rw’Akarere ugera ino kandi turi mu baturage bashinzwe kuyobora.”

Uyu muturage yakomeje agira ati:“Kudasurwa n’abayobozi b’Akarere bidusubiza inyuma cyane mu iterambere, kubera ko buriya nk’uku uyu muyobozi aba yadusuye tubashije kumugezaho ibibazo byacu kandi bimwe bikaba bikemutse, ariko iyo bataje ibibazo bikomeza gupfukiranwa mu midugudu n’utugari.

Kuba umurongo w’ibibazo ugera hariya ni uko tutigeze tugira umuyobozi wo ku rundi rwego tubigezaho ngo bikemuke kare, uw’umurenge akaba ari we ugerageza kutugeraho na bwo rimwe na rimwe,tugasaba ko abayobozi batagombye gutegereza imyaka ingana gutya ngo babone kwegera abaturage bayoboye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Munyankindi Eloi, avuga ko uyu murenge abayobozi bawusura, ariko kariya kagari kakaba koko kari kamaze igihe nta muyobozi wo kuri ruriya rwego ugakandagiramo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel, yagaragaje ko koko aba baturage bamaze igihe batabona abayobozi ku rwego rw’akarere, gusa akemeza ko muri iyi manda, kwegera abaturage biri mu byo bashyize imbere.

Yagize ati:“Birashoboka ko koko urebye umurongo w’ababaza ibibazo wari uhari, abayobozi bari bamaze igihe batahagera, ariko icyo twiyemeje muri iyi manda ni ukumanuka tukava mu biro no mu bitabo tukegera abaturage mu tugari twabo.

Duhereye kuri turiya duce tudakunze kugerwamo n’abayobozi, tuzajya tuganira ku iterambere ry’Akarere kacu, kuko tutabegereye tutamenya ibibazo n’ibyifuzo byabo ngo tunamenya uburyo bwo kubikemura.”

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.