Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Mudugudu wagurishije inka ya Girinka yayiryojwe mu ruhame   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Nsanganira Vianney, umukuru w’umudugudu wa Nkamba, akagari ka Banda, mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke, aravugwaho amanyanga muri gahunda ya Girinka, inzego zimukuriye zemeza ko adashobora kwihanganirwa.

Uyu muyobozi ngo yafashe inka ikomoka ku yo umuturage yari yahawe muri Girinka, ayigurisha rwihishwa, aya manyanga akaba yatahuwe ubwo abadepite basuraga aka kagari.

Sinayobye Samson, yabwiye Depite Kabasinga Chantal na Niyonsenga Théodomir ko yahawe inka muri Girinka, ikabyara ikimasa, yakiragiza ngo gikure uyu mukuru w’umudugudu akakigurishwa rwihishwa.

Yagize ati:“None ko inka yamaze kuyigurisha kandi nkamenya ko bamuhaye amafaranga 140 000 nubwo we avuga ko yahawe amafaranga 120 000, ubwo sinzafatwa nk’utarituye?”

JPEG - 385.7 kb
Mudugudu yategetswe kugarura inka yagurishije (Foto archive)

Uyu mukuru w’umudugudu yagerageje kwisobanura imbere y’abadepite, ariko ibisobanuro bye ntibyabanyura na gato, bamutegekera mu ruhame ko ayisubiza byihutirwa, iby’amafaranga akazabivuganaho n’uwo bayiguze, kandi akagawa kuko yakoze ibidakwiye umuyobozi.

Umuyobozi w’akagari ka Banda Nzabonimpa, yagize ati:“Ibi ashobora kuba yarabikoze abigambanyemo n’uragiye kiriya kimasa, ariko twe ntidushobora kwihanganira umuyobozi nk’uyu.

Komite ya Girinka igiye guterana n’ubuyobozi tumugaye ku mugaragaro, afatirwe n’ibindi bihano birimo no gukurwa kuri uwo mwanya, kandi umugore we wari ku rutonde rw’abazahabwa inka arahita akurwa ku rutonde.

Inyana izagurwa ikazahabwa undi kugira ngo bibere isomo n’undi wese waba agitekereza gukora ku byo Leta igenera abatishoboye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Gatanazi Emmanuel, yatangarije Imvaho Nshya ko iki kimasa cyahise kigaruzwa, uwari wakiguze akaba agomba gukurikirana amafaranga ye kwa mudugudu.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, we yagize ati:“Iki kibazo cyagaragaye henshi muri iyi ntara muri iyi minsi, ariko abayobozi nk’aba bagomba byanze bikunze kubiryozwa.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira
Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira

Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57, wo mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, akurikiranweho guhohotera umugore we Nyiranzabahimana Espérance w’imyaka 30, akamurya (...)

Nyamasheke:  Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa
Nyamasheke: Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa

Imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda wa Nyamasheke-Karongi yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Fabien w’imyaka 45 yagonze moto yari itwaye Veterineri w’ umurenge wa Karambi, Tuyizere Pontien, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.