Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Mu mezi 3 gusa abatuye i Bushekeri bishyuye mituweli 100%   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 4 months ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke barishimira ko umuhigo bari bihaye wo kugera ku 100% muri mituweli muri uyu mwaka bahise bawesa mu mezi 3 gusa, kugeza ubu buri muturage w’uyu murenge akaba ashobora kwivuza igihe cyose yafatwa n’uburwayi.

Aba baturage bavuga ko bazahora ku isonga muri mituweli kuko bamaze kumva neza akamaro k’ubuzima buzira umuze.

Bavuga ko umwaka ushize warangiye bari kuri 76% bikabababaza cyane bakiyemeza kugera ku 100% uyu mwaka, none babigezeho mu mezi 3 gusa.

JPEG - 185.2 kb
Bamwe muri aba baturage bavuga ko banejejwe no kuba umurenge wabo wesheje umuhigo wa mituweli mu mezi 3 gusa y’intangiriro z’umwaka w’imihigo

Ibi ngo byababereye ikimenyetso ko icyo bashaka cyose bakigeraho mu gihe gito, bapfa kuba bahuje imyumvire gusa.

Sempundu w’imyaka 60 yabwiye Imvaho nshya ati “Natwe abasaza tumaze kumenya akamaro ka mituweli kuko mbere hari abangaga kuyitanga kubera ko bavugaga ko n’ubundi basigaje gupfa ntacyo bakirengera.

Ariko hamwe n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa n’ubuyobozi mu nzego zose byatumye natwe twumva ko mituweli ari ngombwa dufatanya n’abandi, none natwe turishimira kwesa uyu muhigo.”

Avuga ko ikindi cyabafashije cyane ari uko hafi ya bose bibumbiye mu bimina bya mituweli, bagahanahana amafaranga, uyabonye akamenya ko agomba guhera kuri mituweli kuruta ibindi byose, akaba ari yo mpamvu besheje umuhigo.

Ushinzwe irangamimerere, ibibazo by’abaturage na notariya muri uyu murenge, Ntagayisha Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko bashima buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu murenge wese uyu muhigo kare, kuko ngo ari ubuyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’umurenge bumvise kimwe ikigomba gukorwa, bashyira imbaraga muri ibi bimina, ubukangurambaga buba bwinshi, abafatanyabikorwa na bo bakora akazi kabo bitandukanye n’uko babikoraga mbere.

Ubu ngo abo Leta igomba kwishyurira irabishyurira abandi nabo bakiyishyurira bikagenda neza.

Ati “Dushimiye cyane abaturage bacu ko bamaze kumva ko ntacyo wakora ngo kigende igihe utateganyirije ubuzima bwiza, akarusho kabayeho kakaba ari uko ubukangurambaga bwatangiye kare, ibimina na byo bihabwa ingufu amafaranga bahana babanza kumvishwa ko bagomba kuyazigamira ubuzima bwabo,babyumva kimwe.

Ubu nta mpungenge na nke dufite ko hari umuturage wacu ushobora kurembera mu rugo cyangwa ngo umubyeyi abyarire mu rugo kubera kubura mituweli.”

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien na we yishimira aho abaturage be bageze muri uru rwego kuko imirenge yose yarengeje 60%, agashimira cyane uyu murenge wa Bushekeri ndetse n’uwa Bushenge uri kuri 96%.

Yasabye n’abaturage b’umurenge wa Mahembe kwikubita agashyi bakamenya ko ubuzima ari bwo bwa mbere, kuko bo bakiri kuri 62,7% mu gihe ku rwego rw’akarere ari 79,6%.

 

Comments

 
 
Gakenke:Baterwa igihombo n’ikusanyirizo ry’amata rya Gatonde ryabaye rihagaze
Gakenke:Baterwa igihombo n’ikusanyirizo ry’amata rya Gatonde ryabaye rihagaze

Aborozi b’inka bo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke baravuga ko baterwa igihombo no kuba batakibona aho bagemura amata, nyuma y’aho ikusanyirizo rya Gatonde bayagemuragaho rimaze igihe (...)

Rubavu:Ubuyobozi bwiyemeje kugoboka abanyeshuri basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro
Rubavu:Ubuyobozi bwiyemeje kugoboka abanyeshuri basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burizeza ubuvugizi abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye ishuri ry’ababatisita mu Rwanda, riherereye mu mudugudu wa Muhato, (...)

Nyamasheke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akurikiranweho amafaranga ibihumbi 2
Nyamasheke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akurikiranweho amafaranga ibihumbi 2

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro,mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kanjongo akurikiranweho amafaranga 2400 yahawe n’abaturage (...)

Abagore  b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge  buri mwaka
Abagore b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge buri mwaka

Abagore bo mu murenge wa Murama, mu kagari ka Rurenge bishimira ko bahuje imbaraga ubu bakaba bagurirana ibitenge buri mwaka, kandi bakaba bafashanya binyuze mu itsinda bishyiriyeho ryo kubitsa (...)

Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda
Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda

Inkuba yakubise ku kigo cy’ishuri cya TTC mwezi giherereye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ihungabanya abana b’abakobwa icyenda n’umugabo ukora hafi y’iryo shuri bajyanwa mu bitaro. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.