Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Inzitiramibu bahawe ngo baziryamemo bazisasira abashyitsi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Imiryango irenga 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu midugudu ya Bungo,Gitwa na Nyarusiza mu kagari ka Nyakavumu mu murenge wa Karambi, baravuga ko iterambere ryabo rikiri hasi cyane, aho bemeza ko hari umubare munini muri bo utararyama ku mifariso, bigatuma n’inzitiramibu bahawe ngo baziraremo ari zo basasa.

Aba baturage bashimira Leta yabafashije kuva muri Nyakatsi bari batuyemo mu mudugudu wa Bisharara muri aka kagari.

Ubwo bimurwaga muri 2009, aba baturage bahawe amabati n’aho gutura ku buntu, nabo basabwa kwiyubakira inzu, ndetse buri wese mu bushobozi bwe agerageza kwirwanaho atura mu nzu nziza ku rwego rwe.

JPEG - 322.2 kb
Barasaba ko bafashwa kubona imifariso baryamaho (Foto Bahuwiyongera S)

Mu bibazo aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bafite magingo aya, harimo kuba bakiryama ahantu hatabahesha agaciro, kuko ngo abenshi muri bo bataryamira umufariso.

Mukamashyaka Liberata, yagize ati:“Nta muntu n’umwe ufite matora araraho rwose, kuryama kuri matora keretse nk’iyo umuntu yarembye bakamujyana ku bitaro bya Mugonero, cyangwa ku kigo nderabuzima cya Gatare muri Karongi ni ho ayiryamaho gusa.

Ntitwumva umunyenga wayo kuko umuntu aba arembye, ariko nibura aba yumva yahigumira ukurikije n’ivumbi n’ibyatsi turaramo, kandi baratuzanye bavuga ko bagiye kudufasha.”

Yakomeje agira ati:“Nushaka usure uburiri bwacu tukubwire ibyo wirebera, inzitiramibu baduhaye twahisemo kujya tuzisasira abashyitsi badusuye, na we undebere gusurwa n’umushyitsi ukamusasira inzitiramibu kubera kutagira n’ikirago umusasira.

Rwose dukeneye gufashwa kuko turi inyuma cyane, ariko tugakeka ko biterwa n’uko nta n’abayobozi badusura, kuko hari hashize imyaka 5 nta muyobozi ku rwego rw’akarere ugera muri aka kagari, kuko turi inyuma y’abandi kure.”

Rutasi Céléstin w’imyaka 67, we yagize ati:“Ahantu turyama harababaje rwose kuko nkanjye w’umusaza aho nkumbagara hateye isoni.Kuva navuka kugeza kuri iyi myaka sinzi kuryama kuri matora uko bisa rwose, n’ikirago nta mafaranga yo kukigura tubona.

Icyakora, njye na bene wacu twahisemo kutarara mu nzitiramibu kugira ngo tujye tuzirazaho abashyitsi nk’uko uriya mutegarugori abivuze, kurara nabi bikaba bituma turwara n’amavunja kandi abandi barayakize.”

Bavuga ko bumva ko bagenzi babo bo mu turere twa Karongi na Nyamagabe, n’abo mu murenge wa Karengera muri aka karere bo bakize, baryama kuri matora, bityo nabo bakifuza gufashwa kuzibona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Munyankindi Eloi, avuga ko batangiye kubabumbira hamwe n’abandi baturage mu bimina bya Dusasirane, ku buryo mu minsi ya vuba bazaba batangiye kubona matora baryamaho, na bo isuku yo ku buriri ikazabageraho.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.