Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Ingobyi y’abarwayi ishaje ituma barushaho kuremba   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Abarwayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka nyasheke bajyanwa ku bitaro bya Kibogora mu ngobyi ishaje barataka kugerayo banegekaye kurushaho.

Kubera iyi ngobyi yabaye igisenzegeri, bamwe mu babyeyi bagiye kubyara babyarira mu mayira, abarwayi na bo ngo bakagera ku bitaro bya Kibogora barembye. Abaturage bamwe bemeza ko bahageza abarwayi babo ntacyo bakirengera.

Abaturage bavuga ko iyi ngobyi y’abarwayi ikoreshwa n’ikigo nderabuzima cya Cyivugiza, Ngange ndetse, Karambi n’ivuriro ry’ingoboka rya Kabuga rigengwa n’ikigo nderabuzima cya Karambi.

JPEG - 236.7 kb
Uyu mugore yasobanuriraga abadepite uburemere bw’iki kibazo (Foto Bahuwiyongera S)

Ubwo abadepite basuraga akarere ka Nyamasheke, abaturage bavuze ko imihanda mibi nayo ngo ituma iyi ngobyi y’abarwayi itagera kuri ibi bigo nderabuzima igahagarara muri santere y’ubucuruzi ya Rurembo.

Abaturage baheka umurwayi mu bilometero birenze 7 uvuye ku Kigo nderabuzima cya Karambi, n’ibindi bilometero 3 uvuye ku Kigo nderabuzima cya Ngange kugira bagere kuri iyi santere y’ubucuruzi, aho iyi ngobyi iba ihagaze kuko ngo idashobora kuharenga.

Mujyebwami Joseph yagize ati “Igiteye agahinda cyane ni uko, kuba iyi ngobyi y’abarwayi ikoreshwa ku bigo nderabuzima byinshi nta n’imbaraga igifite kubera ubusaze, hari igihe iba iri hamwe, ahandi na ho umurwayi akaba ararembye kandi kugera ku bitaro bya Kibogora hari ibilometero birenze 30. Mu muhanda mubi cyane, ikazagaruka ku kindi kigo nderabuzima isanga umurwayi agiye gushiramo umwuka, dore ko ubu n’uburwayi bwiyongereye.”

Basaba ko umuhanda Macuba-Karambi utera ibi byose wakorwa, MINISANTE nayo ikabaha indi ngobyi y’abarwayi ntibakomeze guhangayika gutyo.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyivugiza Ngirumpatse Bernard avuga ko iki ari ikibazo kirenze ubushobozi bw’ibi bigo nderabuzima byose, kuko iyi ngobyi y’abarwayi yaguzwe n’abagize koperative y’abahinzi b’icyayi ya COTHEGA ari na yo yiyubakiye iki kigo nderabuzima, ibonye ari ibibazo ihitamo kuyisaranganya n’ibi bigo nderabuzima bindi.

Ati “Irashaje cyane kandi iratera ibibazo byinshi ku buryo umurwayi agera ku kigo nderabuzima cya Kibogora yenda gushiramo umwuka, igisubizo ni ugukora imihanda no gushaka indi ya 2, kuko iyi ngobyi n’ubundi yaguzwe ishaje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Nyamasheke, Habiyaremye Pierre Céléstin, yabwiye Imvaho Nshya ko iki ari ikibazo giteye impungenge cyane ubuyobozi n’abaturage. Bakaba barandikiye Minisiteri y’ubuzima basaba ko babaha indi ngobyi y’abarwayi gusa ngo baracyategereje igisubizo, kandi ngo ikibazo kiri henshi muri zone y’ibitaro bya Kibogora.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.