Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Impanuka yahitanye umusaza w’Umunyekongo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Bifuku Rudahara Zacharie w’imyaka 78 yahitanwe n’impanuka ubwo moto yari imuvanye kwigoroza imitsi muri santeri ya Mugonero yagongwaga na bisi yo mu bwoko bwa Coaster mu mudugudu wa Ruhanga, akagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Munyankindi Eloi yavuze ko iyo mpanuka yabaye mu ma saa munani z’amanywa mu muhanda wa Karongi –Rusizi.

Yasobanuye ko iyi bisi yari itwawe na Nshimiyimana Dominique w’imyaka 30 , yari iri kuvuduka ikagonga moto iyiturutse inyuma.

Uyu munyekongo wari ugiye gufata ubwato ngo asubire iwabo ku kirwa cy’Ijwi, yahise yitaba Imana naho Ngirinshuti Abraham wari umutwaye arakomereka bikabije.

Umumotari arwariye mu bitaro bya Ngoma mu karere ka Karongi ari naho hari umurambo wa nyakwigendera.

Gitifu Munyankindi yasabye abashoferi banyura mu muhanda Karongi-Rusizi kugabanya umuvuduko cyane ko uwo muhanda ukiri mushya kandi n’abaturage baho bakaba batarawumenyera.

 

Comments

 
 
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.