Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Imirenge 2 ntigira rezo ya telefoni, ukeneye guhamagara yurira igiti   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 September 2016

 
 

Ikibazo cy’ibura rya rezo ya telefoni gikomeje guca intege abaturage b’imirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, bamwe bakavuga ko barambiwe guhora burira ibiti no kujya hejuru y’inzu kugira ngo babashe kugira abo bavugana.

Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko bamaze kuhahombera byinshi kubera ko abari kubaha ibiraka bakora bababura, hakaba n’abatakirirwa bagura telefoni kubera ko ntacyo bazimaza, bakibaza impamvu bidakemuka cyangwa ngo abayobozi bagire icyo babibabwiraho.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bo mu murenge wa Karambi bavuze ko basanga kutabasha gukoresha telefoni bikomeza kubashyira inyuma y’umuvuduko w’iterambere igihugu kigenderaho, kuko batabasha kumenya amakuru bitewe n’uko nta baturage b’ahandi babasha kuvugana.

JPEG - 468.1 kb
Nyamasheke:Imirenge 2 ntigira rezo ya telefoni, ukeneye guhamagara yurira igiti

Abasore n’inkumi bo ngo barabangamiwe cyane kuko batabasha kwiteza imbere igihe badashobora kugera ku itumanaho, bakaba basaba Meya w’aka karere ko yazabasura akagira icyo ababwira ku gihombo bakomeje guterwa n’ubu bwigunge, byiyongeraho no kuba nta modoka ituruka ahandi ngo ibagereho kubera nta muhanda.

Nshimiyimana Pascal utuye mu mudugudu wa Rwunamuka, akagari ka Rushyarara muri uyu murenge yagize ati “Natunga nte abana banjye 2 n’umugore igihe uwagombaga kumpamagara ngo ampe akazi atambona kubera kubura rezo kandi telefoni nyifite?

Niba uko ngiye guhamagara binsaba kujya kurira igiti mu bilometero 3 nahava singire uwo twongera kuvugana nabona akazi nte? Niba ntashobora guhamagara umuntu uri ahandi, nta bantu benshi b’ahandi bagera ino kuko nta modoka itwara abagenzi ihagera wavuga ko turi mu iterambere gute? Nibadukemurire iki kibazo rwose.”

Nsabimana Jean Marie w’imyaka 20 yagize ati “Niba ntashobora guhamagara inkumi ngo tuganire iby’urukundo ngo kereka byanze bikunze ngiye kuyireba, cyangwa guhagarara ku musozi ngahamagara uwo nshaka nka kera kubwa ba sokuruza bacu urumva turihe koko?”

Iki kibazo ngo kinabangamiye cyane abahinzi b’icyayi ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA nk’uko bivugwa n’umuyobozi wayo Ntawangundi Fabien.

Yagize ati “Niba ubuzima bwose ari amakuru, nkaba ntashobora guhamagara umuhinzi w’icyayi uri mu murima ngo mubaze uko akazi kameze cyangwa ngo mvugane n’abakurikiranira hafi ubuhinzi bw’icyayi, ubwo urumva twagera ku musaruro dushaka gute tutabasha kugera ku itumanaho ryuzuye?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Nkundabarama Jean Claude, avuga ko kuba bamwe mu baturage be batabasha gukoresha telefoni zigendanwa kandi ari igikoresho cy’iterambere ari ikibazo gikomeye cyane.

Avuga ko no ku murenge ubwaho guhamara umuntu ukamufatisha ari amahirwe akomeye, akumva ababishinzwe bakwiriye kubikemura kuko bibangamiye abaturage benshi.

Ubwo Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’itumanaho mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana aheruka ku Nkombo i Rusizi nabwo yagejejweho ikibazo nk’iki, avuga ko kigiye gukurikiranwa byihuse kigashakirwa umuti urambye.

 

Comments

 
 
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.