Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Bishe umukobwa wasigajwe inyuma n’amateka bamuta mu bwiherero   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 August 2016

 
 

Mahoro Uwizera w’imyaka 21, uwasigajwe inyuma n’amateka wabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wa Kabeza,akagari ka Gatare mu murenge wa Macuba,mu karere ka Nyamasheke yasanzwe mu bwiherero bw’urusengero bw’itorero Methodiste Libre muri uyu mudugudu yishwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwimana Damas, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mukobwa wari usanzwe akora imirimo ya nyakabyizi, yari yiriwe akorana n’abagabo bakekwaho kumwica.

Umwe muri bo yitwa Hitimana wo mu kigero cy’imyaka 30, undi akitwa Karobanura Evariste wo mu kigero cy’imyaka 38, basoje akazi bajya gusangira inzoga na nyakwigendera mu ma saa moya z’ijoro mu kabari k’uwitwa Apiyani kari muri santere y’ubucuruzi ya Bisheke, mu kagari ka Mutongo gahana imbibi n’aka.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bavuye muri ako kabari mu ma saa tatu z’ijoro,bakagenda batongana bacyurira uyu mukobwa ko yabashutse amafaranga bari biriwe bakorera bakayamugurira inzoga bakayamara none we aye akaba ayatahanye.

Gitifu Uwimana avuga ko umwana bari kumwe muri iryo joro yasobanuye ko byakomeje gutyo bikavamo imirwano, ari bwo bahise bamwica bakamujyana mu bwiherero bw’urusengero rw’itorero rya Methodiste Libre ritari hafi y’ingo bakamuta hejuru yabwo bakigendera.

JPEG - 190.2 kb
Ibiro by’umurenge wa Macuba nyakwigendera yari atuyemo

Uwimana Damas yagize ati’’Kugira ngo amakuru amenyekane yatanzwe n’umuturage wahinganga hafi y’urwo rusengero agiye mu bwiherero mu ma saa tatu z’igitondo asangamo uwo murambo aratabaza, iperereza rya polisi ritangiye,umwana wagendanaga na bo muri iryo joro atanga amakuru y’uko byagenze.”

Abo bagabo nabo basigajwe inyuma n’amateka bahise batabwa muri yombi bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Macuba umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ari naho washyinguwe kubera ubushobozi buke bw’umuryango wa nyakwigendera.

Uwimana akomeza avuga ko ubuyobozi bwahise bukoresha inama y’umutekano idasanzwe, abaturage bamagana ubwo bubisha banitandukanya na bwo,basabwa kurwanya ubusinzi n’ingeso zindi mbi zibukomokaho zirimo urugomo nk’urwo rugeza no ku rupfu.

 

Comments

 
 
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.