Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Batatu bakurikiranweho guta ibendera ry’igihugu mu bwiherero   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre.
 April 2016

 
 

Abantu batatu bafunzwe bakurikiranweho kujugunya mu bwiherero ibendera ry’igihugu ryo ku ishuri ribanza rya Nyantunda, riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura, akagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel avuga ko abo bantu bakomeje gukorwaho iperereza kuko hari amagambo atari meza bavuze mbere y’uko iryo bendera ribura.

Mutuyimana avuga ko abafunzwe bashinjwa kuba barabwiye umuzamu w’iryo shuri n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu ko bazabakomesha. Nyuma yaho ibendera ryahise ribura, bakomeza kurishakisha baza kurisanga mu bwiherero bw’iryo shuri.

Yagize ati’’Twahurujwe n’umuzamu w’iri shuri mu ma saa mbiri z’ijoro atubwira ko ibendera aribuze kandi ryari rihari, gusa ngo rikaba ryaragiye adahari, abanyerondo na bo bakaba batari bahari nubwo batubwiye ko bari bari hafi aho."

JPEG - 245.8 kb
Abaturage b’uyu murenge bahise basabwa gukaza ingamba z’umutekano,abafitanye amatiku bakayafasha hasi.

"Twatangiye gushakisha ngo tumenye aho riri n’impamvu ryaba rigiye n’aho ryaba ririgitiye, tuza kurisanga mu bwiherero bw’iri shuri,muri iryo joro, batatu mu bahise bakekwa bahita batabwa muri yombi, iperereza rirakomeje ngo harebwe niba nta n’abandi baba bari muri ubu bugizi bwa nabi.’’

Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere ibendera ryibwe muri uyu murenge rigasangwa mu bwiherero kuko ngo no mu myaka 5 ishize ryongeye kubura ku ishuri ribanza rya Karengera mu kagari ka Higiro gahana imbibi n’aka, na ryo rikabonwa mu bwiherero ari yo mpamvu bahise barihashakira bakanarihabona.

Akomeza avuga ko hahise hakorwa inama y’umutekano ku baturage bose bagize akagari ka Mwezi n’imirdugudu 6 y’akagari ka Higiro gahana imbibi n’aka ka Mwezi, bagafata ingamba zo kurushaho gukaza umutekano n’amarondo, abafitanye amatiku bakayashyira hasi kuko ngo yaba ari yo ntandaro y’itabwa mu bwiherero ry’iri bendera ry’igihugu.

JPEG - 146.1 kb
Gitifu Mutuyimana Gabriel

Abaturage banasabwe kurushaho gukaza amarondo n’umutekano wabo, bakanatangira amakuru ku gihe ku bagizi ba nabi bose bashobora gukeka kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye akabahungabaniriza umutekano.

JPEG - 194.7 kb
Ibiro by’umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke
 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.