Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Batatu bafungiye ingengabitekerezo ya Jenoside   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 April 2016

 
 

Abagore babiri n’umugabo umwe bo mu mirenge ya Kagano na Gihombo mu karere ka Nyamasheke bari mu maboko ya polisi, bafungiye ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragaje mu minsi ya nyuma yo gusoza icyunamo cy’uyu mwaka.

Umuyoboiz w’aka karere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette,avuga ko abafungiye ingengabitekerezo ya Jenoside muri aka karere ari uwitwa Harelimana Mathias wo mu murenge wa Gihombo.

Afungiye kuba ku wa 11 Mata umuturanyi we witwa Ruberanziza Aphrodis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari n’inkeragutabara yaramubwiye kujya mu biganiro, undi ngo akamusubiza ati’’ genda wowe bifitiye akamaro’’.

Hari kandi n’abagore babiri, uwitwa Uwineza Immaculée w’imyaka 42 na mugenzi we Nyiransengimana Valentine w’imyaka 25, ngo bari mu kabari ku wa 13 Mata, bakaganira ku bantu bagaragaje ihungabana mu gihe cy’icyunamo,ngo bakagera kuri Uwimana Anne-Marie na we wahuye n’icyo kibazo bakavuga ko yirizaga cyane kugira ngo amafaranga ajya mu gaseke bayongere.

JPEG - 153.4 kb
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette( Uwa 2 uturutse iburyo)

Uretse ibi ku wa 13 Mata ubwo hatangwaga amafaranga yo gufasha abarokotse Jenoside mu murenge wa Kanjongo, basanzemo igiceri cyo mu 1962 ku bwa Kayibanda,kugeza n’ubu hakaba hataramenyekana uwagishyizemo.

Mukamana Claudette yagize ati’’ Aba bantu baraduhemukiye rwose kuko ntitwifuzaga ko mu karere kacu hagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi twari tugiye gusoza neza ariko baradutobeye,gusa nibibahama bazakanirwa urubakwiye,tukaba tuboneyeho gusaba abaturage kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside,ahubwo bagakomeza gufasha abayirokotse,kandi abarokotse na bo tukaba dukomeje kubihanganisha nubwo hakomeje kugaragara abakibatoneka.’’

Bamwe mu baturage b’aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko bibabaje kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside,bavuga ko gukaza amategeko ayihana ari byo bizabacogoza,ariko ko bari bakwiye kwihana batarahanwa.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.