Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Baratabariza abanyeshuri bigira mu mashuri yenda kubagwaho   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 4 months ago

 
 

Abanyeshuri n’abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Banda ruri mu kagari ka Banda, mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke, baratabaza inzego z’ubuyobozi bw’akarere kabo kubera amashuri bigiramo yatangiye gusatagurika hejuru, ku buryo igihe hagwa imvura ivanze n’umuyaga mwinshi ashobora kubagwira.

Barasaba ko byagenzurwa neza, byaba ngombwa bagakurwa muri aya mashuri bagashakirwa ahandi bigira atarabateza akaga gashobora no kugera ku kubambura ubuzima.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe na bamwe mu barezi baho, ngo ibi byumba by’amashuri 6 byubatswe mu mwaka wa 2007 na rwiyemezamirimo ku isoko ryari ryatanzwe na MINEDUC.

JPEG - 151.8 kb
Ibyumba by’amashuri byariyashije ku buryo haje umuyaga igisenge cyagwa (Foto Bahuwiyongera S)

Uyu rwiyemezamirimo ngo yabyubatse nabi ku buryo yayataye atanuzuye neza, bimwe bigasaba ko ishuri n’umurenge birwanaho bakabishyiramo ngo barebe ko aho abana bigira haboneka, ariko ngo kiracyari ikibazo gikomeye cyane.

Umwe mu barezi yabwiye Imvaho Nshya ati “Duhangayikishijwe cyane n’ubuzima bwacu n’ubw’abana bayigiramo kuko yari yubakishijwe amatafari ya ‘bloc-ciment’, ni ibyumba by’amashuri 6 byigirwamo icyiciro cya 2 cy’amashuri abanza.

Hejuru hafi y’amabati hatangiye kwiyasa ku buryo haje umuyaga mwinshi byahita bicikamo kabiri, amabati hari aho ava, amadirishya hejuru ntayo yashyizemo n’ahari yaramenaguritse, imbeho n’amashahi y’imvura byinjiramo abana bakanyagirwa iyo imvura ari nyinshi, mbese yarangiritse ku buryo butari ubwo gukinishwa.”

Avuga ko abarezi na bo bababazwa n’uko kubera ko n’inzugi nta na rumwe yashyizemo bagashaka inzugi z’ibiti na zo zidafashe, nta mfashanyigisho bashobora gushyiramo kubera kudakingwa, kuko zihita zibwa.

Utubati twagombaga kujyamo ngo hajye hagira ibibikwamo na two nta na kamwe karimo, hasi nta sima irimo kuko iyari irimo yamenaguritse, byose bikaba bisaba gukurikiranwa vuba.

Ngarukiyimana Evariste wiga mu mwaka wa 5 w’abanza yagize ati “Twigana ubwoba bwinshi kuko hari igihe imvura igwa tukavirwa kandi hejuru hariyashije, tukikanga ko umunsi haje umuyaga mwinshi byose bizahubuka bikatugwaho, kuko no mu zuba aho kuza akayaga ahubwo ivumbi ryinshi ryinjiramo.”

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, avuga ko ikibazo cy’uriya rwiyemezamirimo kizwi hose ku rwego rw’igihugu n’urwa REB, akaba arimo gukurikiranwa n’ubutabera, imyanzuro izavamo ikazatanga icyerekezo.

Ariko hagati aho ngo bagiye koherezayo abatekinisiye barebe uburemere bwabyo, basanga ari ikibazo gikomeye koko nk’uko bivugwa bakaba bareba ahandi bimurira abana aho kugira ngo bazibuke ibitereko basheshe, kandi bari baburiwe mbere.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.