Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Barasaba gusanirwa umuyoboro w’amazi wangijwe n’Abashinwa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, begereye umuhanda wa Kaburimbo Rusizi-Tyazo-Karongi, baravuga ko bamaze imyaka 2 batagira amazi meza, nyuma y’aho abashinwa bakoraga uyu muhanda baciye amatiyo y’amazi.

Kugeza ubu ngo umuhanda wararangiye muri icyo gice, ariko ntibigeze basubizwa amazi, bikaba byarateye bamwe gushora abana babo mu Kivu bajya kuvoma buri munsi, abandi babashora mu migezi yo mu mibande, bagasaba Leta kubakorera ubuvugizi aba bashinwa kubasubiza amazi yabo.

Bavuga ko mbere y’uko uyu muhanda ukorwa bari bafite amazi meza ku bwinshi, yaturukaga mu karere ka Karongi, amatiyo yayo akabageraho bakabona amazi meza.

Gusa ngo ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko mu gihe uyu muhanda abashinwa bawukoraga aya matiyo ngo bayaciye, none kugeza ubu bahorana ubwoba bw’indwara ziterwa n’isuku nke, dore ko muri uyu murenge umuntu umwe yahitanywe n’icyorezo cya kolera umwaka ushize, biturutse kuri aya mazi mabi bavoma bakayakoresha imirimo itandukanye mu ngo.

JPEG - 625.9 kb
Aba baturage bavuga ko bifuza gusubizwa amazi meza abashinwa bangije bakora uyu muhanda (Foto Bahuwiyongera S)

Mukundiyukuri Christine, umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gasharu muri aka kagari yagize ati:“Ariya mazi mabi tunywa ntiyizewe kandi adutera indwara, bigakubitiraho n’abana bacu bahora mu Kivu ngo bagiye kuvoma namwe muzi uko ikivu cyibasiye abantu muri iki gihe.

Abandi bakerererwa amashuri bagiye gushaka amazi mu mibande ya kure, udafite umwana uyamuzanira agatanga amafaranga 100 cyangwa 200 kugira ngo abone ayo akoresha, kuyamesesha na bwo umwenda uhindura ibara ukarushaho gusa nabi.

Turashaka ko abashinwa badusubiza amazi yacu cyangwa Leta ikayaduha ariko ntidukomeze kwiyononera ubuzima tunywa ibizi bidashobotse kandi twari dufite amazi meza.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko akababaro k’aba baturage bakumvise kandi bakaba babikorera ubugizi ngo bikemuke, bareke kunywa amazi mabi kandi bari bafite amazi meza.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kubona umuhanda mwiza ariko ukabura amazi meza uyabujijwe n’uwo muhanda, hari aho bitajyanye neza mu iterambere.

Yagize ati:“Iki ni ikibazo gihangayikishije n’akarere kandi karimo kugikurikirana ngo aba baturage basubizwe uburenganzira bwabo bwo gusubizwa amazi meza bahoranye, kandi ubwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yadusuraga muri iyi minsi ishize, yemeye amazi meza mu mirenge itayafite, cyane cyane bariya bayangirijwe, bigiye gukemuka rwose.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.