Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Baracyurira ibiti bashaka ’rezo’ ya telefoni   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko kuri bo gutunga telefoni no kutayitunga ntaho bitaniye, kuko kubona ‘rezo’ ya telephone ari amahirwe (tombola).

Aba baturage bavuga ko kugira ngo umuntu abashe guhamagara arinda gusohoka mu nzu agafata nk’iminota 10 kugira ngo ayigereho, hakaba n’ahandi bisaba kurira ibiti cyangwa bagafata inzego bakajya hejuru y’inzu kugira ngo bashobore kugira abo baganira kuri telefoni.

Iki ngo ni ikibazo kiremereye cyane aba baturage n’ubuyobozi nk’uko byemezwa na bo ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, bakaba bavuga ko na byo bibaheza mu bwigunge, bikiyongera ku kibazo basanganwe cyo kutagira imihanda yabafasha guhahirana.

JPEG - 384 kb
Uyu muturage arashakisha rezo ya telefone ariko yayibuze (Foto Bahuwiyongera S)

Bavuga ko niba badashobora kujya gusura inshuti n’abavandimwe kubera imihanda mibi ituma nta modoka zigera iwabo, bitari bikwiye ko babura nibura no guhamagara inshuti n’abavandimwe ngo bababaze amakuru yabo.

Barasaba ubuvugizi ngo bubakirwe iminara ihagije bareke guhora burira inzu cyangwa ibiti ngo batelefone, kukohaka.

Gatabaruka Pierre wo mu mudugudu wa Rutiritiri, akagari ka Mutongo muri uyu murenge yagize ati:“Iwacu ari rezo ya mtn, tigo na airtel nta nimwe tubona rwose keretse kurira igiti cyangwa ugafata urwego ukajya hejuru y’inzu.

Icyakora hari igihe umuntu ajya mu mudugudu duturanye akaba yahura na ko ariko gake bikajya n’ubundi bicikagurika, tugasaba ko iki kibazo na cyo bakidukemurira.”
Ntahompagaze Uzziel, utuye umudugudu wa Kayo, akagari ka Bisumo yavuze ko kuba badafite umuyoboro w’itumanaho rya telefoni ngendanwa bitaborohera na gato, kuko ngo hari n’ubwo baterwa bakabura uko batumanaho ngo batabarane.

Yagize ati:“Ntuye ku muhanda kandi ni ku mudugudu, ariko kugira ngo umuntu azaterwe mutabare cyangwa ndamutse ntewe mbe nagira untabara duhamagaranye kuri telefoni ni ikibazo gikomeye.

Mfite inshuti hirya no hino ariko nzihamagara ku manywa na bwo naje ku murenge cyangwa nkoze urugendo rurerure kugira ngo mbone rezo.Birababaje wose.”
Ibi biranemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Twagirayezu Zacharie, nawe wemeza ko gutumanaho hagati ye n’abayobozi bakorana bimugora cyane.

Yagize ati:“Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nawe wiyumviye ko nahamagaye umuyobozi ku kagari nkamubura kubera rezo itaboneka. Ubwo urumva natwe abayobozi bitwicira akazi cyane kuko ushaka nk’umuyobozi muri utwo tugari itabonekamo cyane ukamubura akazi kagapfa kandi kihutirwaga.

Sinemeza cyane ibyo kurira ibiti ariko ikibazo cyo kirahari turakomeza gukora ubuvugizi ngo turebe ko iminara yakwiyongera abaturage babone uko batelefona, kuko na byo biri mu biranga iterambere baba bagezeho.”

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.