Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Bagenda km 15 mu ishyamba ry’inzitane bajyanye amafaranga kuri SACCO   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Abacuruzi bakorera muri santeri y’ubucuruzi ya Banda mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko barara bahangayitse kubera kurarana amafaranga mu mazu cyangwa mu mangazini, bakongera no guhangayikishwa no kuyambukana ishyamba rya Nyungwe n’amaguru kugira ngo bagere kuri kaburimbo bagiye kuyabitsa i Nyamagabe.

Iki kibazo cyatangiye kugonga aba bacuruzi nyuma yuko ishami rya SACCO bari bafite ryafunzwe kubera gukorera mu kizima.

Ikibazo cy’aba bacuruzi bakorera muri iyi santere y’ubucuruzi ya Banda, iri mu kagari ka Banda, mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke kibateye impungenge impungenge bose, kuko ngo iyi santere y’ubucuruzi ari yo ikomeye mu mirenge ya Cyato na Rangiro ihana imbibe.

Iyi santere kandi ifite abacuruzi benshi bafite amafaranga menshi, ariko imihangayiko bararana ngo ‘iyarusha uburemere’.

Baganira n’Imvaho Nshya bavuze ko kuva aho bakorera kugera aho SACCO iri ku biro by’umurenge wa Rangiro hari ibilometero 18, nta modoka ihagera kubera ko nta muhanda, moto ni amafaranga 6000 kugenda no kugaruka, bakaba bari barahawe ishami rya SACCO ngo riza guhagarikwa kubera ko nta koranabuhanga ryakoreshaga kubera umuriro w’amashanyarazi utarahagera na n’ubu.

PNG - 882.7 kb
Abakorera muri iyi santeri bambukana amafaranga Nyungwe bayashyiriye SACCO (BAHUWIYONGERA S.)

Ntawiyanga Edouard, umwe muri aba bacuruzi yagize ati:“Baduhaye iri shami muri 2010 baritwambura hashize imyaka 2 gusa, ariko kuva icyo gihe dufite umutekano muke cyane w’amafaranga kuko kuva hano kugera ku muhanda wa kaburimbo aho dutegera imodoka hari ibilometero 15 kandi tuhagenda n’amaguru kubera imihanda mibi.

Amafaranga yose ducuruza abagizi ba nabi baba bazi ko tuyararanye cyangwa araye mu mangazini, kutwica ngo bayatwambure bikaba bishoboka umwanya uwo ari wo wose.”

Yongeyeho ati:“Tubyuka ijoro tujya kurangura i Nyamagabe no kuyabitsa muri banki y’abaturage ya Gasarenda, tukaba dushobora gutegerwa mu mayira tukanicwa, kuyambukana ishyamba tuyajyana i Nyamagabe kuyabitsa na bwo tugendana ubwoba bw’ingorane twahura na zo tuyafite.

Mu by’ukuri tumerewe nabi, keretse uwagarura ririya shami na ho ubundi ubuzima bw’abacuruzi hano buri ku manegeka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Gatanazi Emmanuel, avuga ko koko iki ari ikibazo buri wese yagirira impungenge ukurikije aho bayanyurana ayo majoro n’aho bayaraza mu mazu cyangwa mu mangazini.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari n’ubwo babyuka bagasanga amangazini yaraye atobowe bayashakamo, ariko ko batari gukomeza gukorera mu kizima gutyo, BNR ikaba yarabasabye gufunga iryo shami kugeza igihe hazabonekera amashanyarazi bakarihasubiza.

Ati:“Ni ukuyaraza mu rupfu koko ariko natwe si twe ni ubukene bw’amashanyarazi n’imihanda mibi.”

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.