Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Abaturage bubatse ivuriro bamaze imyaka 3 batarishyurwa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 March 2016

 
 

Abaturage bagera kuri 20 bo mu murenge wa Karengera, mu karere ka Nyamasheke bubatse ivuriro ry’ingoboka(poste de santé), bavuga ko bamaze imyaka 3 bishyuza ayo bakoreye, kugeza ubu bakaba batarishyurwa.

Bamwe mu bakoze imirimo y’ubufundi n’ubuyede ubwo hubakwaga iri vuriro, bavuga ko bigomwe umwanya wabo n’imbaraga bizeye kuzahembwa, ariko ngo bategereje ko bishyurwa amaso ahera mu kirere.

Hari bamwe muri bo bavuga ko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye, kuko bagiye bafata amadeni hirya no hino bizeye inyishyu ku mafaranga bakoreraga, none ababagurije ubu babafata nk’abambuzi.

JPEG - 142.8 kb
Gitifu Mutuyimana Gabriel avuga ko ikibazo cy’aba baturage kigiye gushakirwa umuti byihutirwa (Foto Bahuwiyongera S)

Nk’uko bivugwa na rwiyemezamirimo Habimana Mathias wubatse iri vuriro, ngo nyuma yo kuryubaka bagombaga kwishyurwa n’umurenge, ariko ntiwigeze umwishyura.

Habimana asaba ubuyobozi bw’umurenge kwishyura aba baturage kuko bakomeza kumwijundika bavuga ko ari we wabambuye, nyamara amakosa afitwe n’umurenge.

Aganira n’Imvaho Nshya yagize ati:“Ntitwigeze duhembwa pe, imyaka igiye kuba 4! Nakoresheje abantu bagera kuri 20 na n’ubu nta faranga na rimwe babonye, byanteranije na bo bagira ngo narahembwe ndayabima.

Ari bo ari n’abana babo ntawe ncaho ngo ansuhuze, nabaye umwanzi wabo kandi nanjye nta kintu nabonye, bavuga ko ari njye bazi wabakoresheje, ngo natumye abana babo batiga, kandi nanjye byanshyize mu bukene cyane kuko n’iyo bayampa nkishyura asigaye nkayagura inka, ubu iba yarabyaye mfite n’ifumbire, ariko ibyo byose narumiwe.”

Uyu rwiyemezamirimo yakomeje avuga ko icyo ashaka ari uko yakwishyurwa, nawe akishyura abo yakoresheje niba umurenge udashoboye kubihembera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Mutuyimana Gabriel avuga ko kutishyurwa kw’aba baturage byatewe n’uko imisanzu abaturage bari bakusanjije ngo bubake iyi ‘poste de santé’ yabaye mike, kuko bari biyemeje amafaranga miliyoni eshatu bagatanga ibihumbi 900 gusa.

Nyuma hahise haza na gahunda yo kubaka amashuri aho aba baturage bamaze kwiyuzuriza ibyuma 9 bakanikorera umwe mu mihanda yabahozaga mu bwigunge, ibyo bose ngo bikaba bitari gutuma n’aya mafaranga bayabona.”

Yakomeje agira ati:“Turumva iki kibazo cy’aba baturage kiri mu bituremereye tugomba gukemura, tukaba tugiye guhangana na cyo bakarenganurwa, icyo tubasaba kikaba ari ukwihangana gusa.”

Ikibazo cy’abaturage bakora barangiza ntibahembwe si gishya muri aka karere, abaturage bakaba bakomeje gusaba abayobozi babo ko bajya babakemurira ibibazo nk’ibi, kuko gukora umuntu yarangiza akajya yirirwa ku murenge yishyuza birushaho kumutera ubukene kandi yaragiye gukora ashaka kwikenura

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.