Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Abaturage bonerwa n’inyamaswa basiragizwa bajya kwishyuza   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Bamwe mu baturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyamasheke baravuga ko kugira ngo bazishyurwe ingurane y’imyaka inyamaswa zo muri iyi Pariki ziba zaronnye bifata imyaka n’imyaka.

Mu kwishyuza harimo abasabwa kujya i Kigali kwishyuza ngo kandi nta n’umuntu bahazi, bagahora barara nzira bamwe bakarambirwa bakabyihorera kandi bamaze kubitakazamo amafaranga atagira ingano.

Abaturage ibyo babifata nk’amananiza bashyirwaho kugira ngo bakomeze bonesherezwe ntibirirwe bishyuza.

Umwe mu batuye akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro yabwiye Imvaho Nshya ati “Baraturushya cyane batubwira ngo twuzuze impapuro nyinshi tuzijyane ku mudugudu, babijyane hejuru, tuzajye kwishuyza i Kigali aho tutazi tutaranarenga akagari kacu ngo tugire aho tujya, ushiritse ubute ngo agiyeyo bakamuhoza muri genda uzagaruke, twaragowe ni yo mpamvu duhora mu nzara idashira kandi duhinga.’’

Iki kibazo abo mu murenge wa Cyato baherutse gusurwa na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas barakimutuye, avuga ko iki kibazo kibabaje kandi abaturage bahagorewe, abasezeranya ubuvugizi kugira ngo boroherwe bajye bishyurwa batarinze kumarira amafaranga bajya i Kigali no mu mayira ayo batazabona, cyangwa bazabona ryarenze.

Musabyimana Elie, umukozi wa RDB ushinzwe guhuza pariki ya Nyungwe n’abaturage bayituriye yabwiye Imvaho Nshya ko aka kababaro k’abaturage bakumvise kandi biterwa n’imikorere y’ikigega cy’ingwate( special guarantee fund) kitegera abaturage mu karere, ariko ko basabye iki kigega kugira umukozi uhoraho mu turere dufite iki kibazo, kandi ko byakiriwe neza biri kwigwaho.

Yagize ati “Barababaye kandi natwe twarabibonye, kandi iriya mikorere ya kiriya kigega iduteranya n’abaturage, kuko babona ari twe tubarushya kandi atari byo, kandi ntitwakwemera ko abaturage batishyurwa kandi amafaranga tuba twayatanze. Tubaha amafaranga 5% y’ayo twinjiza buri mwaka kugira ngo bishyure ibyangijwe n’inyamaswa kuko zangiza byinshi, hari n’izikomeretsa abaturage.

PNG - 736.9 kb
Inguge iri mu nyamaswa zonera cyane abaturage

Akomeza agaya iyo mikorere agira ati “Gusiragiza uwonewe nk’aho wamwegereye ngo umukemurire ikibazo twumva atari byo, twarabisabye kandi bishobora kuzakemuka kuko ari yo nzira yonyine yo guha serivisi nziza umuturage.’’

Iki kibazo kiri mu mirenge yose ikora kuri iri shyamba, abaturage n’abayobozi babo bakaba bakomeje gutaka, aho bavuga ko akarere kabo gakomeza kuvugwa ko ari ko gakennye cyane kandi abaturage bakora, bagaterwa ibihombo n’uku guhingira ubusa ntibanishyurwe kandi abagombye gukurikirana ibyabo ngo babishyure biteze imbere batamanuka ngo babegere bakabasiragiza mu mayira.

 

Comments

 
 
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.