2017-08-22 09:34:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Abaturage 8 bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-12 09:55:18

 
Share on:
 
Yasuwe:460
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 8 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, bose bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Umwe muri aba bakurikiranwa yamugaragayeho ku wa 6 Mata uyu mwaka, bucya hatangira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bagenda bayigaragaza uko iminsi yagiye ihita, kugeza ubu bakaba bamaze kuba umunani bari mu maboko ya Polisi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yagiye igaragazwa binyuze mu magambo asesereza yagiye abwirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, icyakora ngo ku bw’amahirwe nta wagaragaje ibikorwa byo guhohotera uwarokotse Jenoside, haba mu buryo bwo kugira uwo bakomeretsa, bica, batemera itungo cyangwa bakorera ubundi bugome nk’uko hari aho byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Muri abo bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo 3 bo mu murenge wa Gihombo, 3 bo muri Kanjongo, 2 bo mu Bushenge n’umwe wo muri Shangi.

JPEG - 137.1 kb
Mukamana Claudette ( ufite mikoro) ahamya ko abantu 8 ari bo bamaze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside

Muri aba bose barimo umugore umwe wo mu murenge wa Bushenge, ubwo bari bavuye kwibuka yagaragaweho n’amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje agira ati “Abenshi aya magambo bagiye bayavugira mu kabari, mu mayira nk’uko abantu bavuye kwibuka no mu ngo basanzeyo abarokotse Jenoside aho kubafata mu mugongo bakababwira amagambo mabi nk’ayo akomeretsa, bose bakaba bari mu maboko ya Polisi bari kubibazwa, kuko byabanje kugenzurwa bagasanga ari ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Asaba abaturage kudakinisha amagambo nk’ayo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ihanwa n’amategeko kandi ibihano bikarishye, akanasaba kandi abaturage kutahishira uwo ari we wese bazabona agaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari ‘uburozi’ bubi, uyiketsweho bakaba bagomba kwihutira kumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo abibazwe.

Avuga icyakora ko mu bakiri bato nta we yagaragayeho kuko muri aba umuto ari ufite imyaka 39, akavuga ko ikwiye gukumirirwa kure uhereye mu bakiri bato, kugira ngo aba bakuru bayibakwirakwizamo babure aho bamenera.

Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya na bo bavuze ko bitumvikana uburyo kuba ku nshuro ya 23 abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi hari abagitinyuka kurangwa n’amagambo cyangwa ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba badakwiye kwihanganirwa.

Uwitwa Kamatari François yagize ati “Twumva umuntu ugisonga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ababwira amagambo y’ubugome cyangwa ashaka kubagirira nabi mu bundi buryo adakwiye kwihanganirwa na gato, akwiye kubibarizwa mu ruhame rw’abandi baturage kugira ngo na bo babone ko buriya ari uburozi bubi budakwiye gukinishwa.”

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kandi bwafashe ingamba zo gukomeza guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abahakana Jenoside bakanayipfobya.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE