Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Abasenyewe n’intambi baracyategereje ingurane   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Abaturage bagera kuri 25 batuye mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, bangirijwe amazu n’intambi zaturitswaga n’abashinwa bakora umuhanda Tyazo-Karongi, baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko bari barijejwe kwishyurwa, none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwari bwabijeje ko abashinwa bakora iki gice cy’uyu muhanda nibamara guturitsa izi ntambi bahavuye bazahita babarirwa ibyabo byangiritse bikishyurwa, nyamara ngo aba bashinwa bamaze amezi 2 yose barangije, ariko ntacyo bo barabwirwa.

Bavuga ko izi ntambi zashwanyaguje amazu yabo cyane ku buryo kuyararamo ari nko ‘kwiyahura’, amategura akaba yarashwanyaguritse, inkuta na zo zirasenyagurika, bitewe n’ibibuye byaturitswaga bikayagwaho.

JPEG - 197.5 kb
Ndagijimana ni umwe mu bangirijwe n’intambi zaturitswaga n’abashinwa (Foto Bahuwiyongera S)

Ndagijimana Damien, umwe muri aba baturage, yagize ati:“Mfite ikibazo gikomeye cyane cy’inzu yanjye intambi zaturikijwe n’abashinwa zamenaguye, amategura akaba yaramenaguritse hejuru nkaba nsigaye meze nk’uri hanze, n’inkuta zaramenaguritse ku buryo imvura ikomeye iguye byanze bikunze amazu yagenda tukaba twanahashirira.”

Izi ntambi ngo zaraturitswaga ibibuye bigasimbuka bikihonda hejuru y’amazu ya bamwe muri aba baturage, andi umushyitsi wazo ukayatigisa agasatagurika.

Ubuyobozi bw’aka karere bukaba ngo bwari bwababwiye ko aho kugira ngo bahore basanirwa kandi intambi zigituritswa, bareka guturitsa bikabanza bikarangira hakazabarurwa ibyangijwe byose nyuma bakazabona kwishyurwa, cyangwa gusanirwa amazu yangiritse, cyangwa se kubakirwa bitewe n’uko bizaba bihagaze.

Nyamara n’ubwo babwiwe gutya, ngo hagiye gushira amezi 2 ntacyo babwirwa, nyuma yo kurangiza kuhakora, bakibaza amaherezo bikabayobera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Ngendahimana Léopord, avuga ko aba baturage bari mu byiciro 3, icya mbere kikaba ari icyo byagaragaraga ko basenyerwa cyane n’izi ntambi, abagera kuri 3 bakaba barakuwemo baba bajyanywe gukodesherezwa andi mazu,mu gihe hagitegerejwe ko bimurwa.

Amazu ari kuri metero 22 uvuye ku muhanda yose ba nyirayo bakaba bazimurwa.Abandi ni abatuye munsi y’izo metero bashobora gusanirwa cyangwa bakubakirwa andi mazu bitewe n’uko bazasanga ibintu bihagaze, aba bose bakaba barabaruwe bazwi.

Hari kandi n’ikindi cyiciro cya 3 cy’abandi baje bavuga ko basenyewe kandi batari ku rutonde, ibyabo bikaba bikigwa, ariko muri rusange iki kibazo kikaba gikurikiranirwa hafi n’ubuyobozi kugira ngo aba baturage barenganurwe.

Yagize ati:“Umuyobozi w’aka karere yabakoresheje inama abemerera ko agiye kubikurikirana ku buryo bizakemuka vuba, tukabasaba gukomeza kuba bihanganye, nkaba numva bitazatinda.”

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.