Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke:Abasenyewe n’ibiza ntibarabona aho barambika umusaya   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bukomerewe cyane n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura yaguye hagati muri uku kwezi ikangiza ibintu byinshi.

Mu byangijwe harimo ibyumba by’amashuri 4, inzu abanysehuri bariragamo bakanidagaduriramo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, n’amazu y’abaturage 6, ibi byose bikaba ari ibibazo kuko bariya bana badafite aho bigira, abandi badafite aho barira, bagahora bikanga indwara ziterwa n’isuku nke.

Abasenyewe amazu nabo ngo kubona aho barambika umusaya biracyabakomereye cyane, ku buryo bakeneye kugobokwa vuba.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya nyuma yo gusura abana bariraga hirya no hino mu mashuri no hanze yayo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo,mu murenge wa Shangi muri aka karere, umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yavuze ko ibi biza byabakozeho cyane kandi yari mu mvura za mbere yari iguye, akavuga ko bishobora no kwiyongera igihe yaba nyinshi cyane.

Yagize ati “Turahangayitse cyane kuko abana bamwe bo mu mirenge ya Mahembe na Kanjongo ntibafite aho bigira, abo bo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ntibafite aho barira kandi ni benshi, iyo nzu inakorerwamo ibindi birimo n’ibizamini bya Leta n’ibindi, kuyisana vuba bikaba byihutirwa.

Imiryango 6 na yo itagira aho irambika umusaya, ibi byose tukaba tutabirengaho ngo dusinzire, tukaba dutegereje ko hari icyo twakora dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu tugasubiza ibintu mu buryo.”

Avuga ko bagiye no kwiyambaza Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano zayo(MIDIMAR) kuko gusana ibyangiritse bisaba amafaranga atari make kandi batari biteguye, akanasaba abafatanyabikorwa babo kubafasha guhangana n’ibi bibazo kuko bije igihe kibi, cyane cyane nk’ibi by’abanyeshuri bije mu bihe bari kurwana no kurangiza amasomo ngo binjire mu bizamini.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga muri ri shuri ryisumbuye rya Gafunzo, umuyobozi waryo Kayonga Modeste yari yagize ati “Kugira ngo dusane hariya abana barira ku buryo burambye biradusaba nibura miliyoni 4 z’amanyarwanda kandi ntayo dufite no kugora ababyeyi hari n’ibindi twabatse ubushize ni ibibazo tukaba dukomerewe cyane dukurikije n’ibyo iriya nzu yakenerwagaho byinshi.”

Haravugwa ibi biza mu gihe hari n’ibindi bigo by’amashuri bihangayitse, abayobozi bavuga ko igihe imvura yaba nyinshi cyane amashuri yagwa, hakaba hari n’ibyumba by’amashuri birenga 300 bivugwa ko bishaje cyane byari bikwiriye gusanwa.

Abashinzwe uburezi bagasabwa gukurukiranira hafi ibi bibazo byose, cyane cyane igihe hamaze kugwa imvura yagaragayemo umuyaga mwinshi.

 

Comments

 
 
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.