Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Abantu 55 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage cyanduye   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 July 2016

 
 

Abaturage 55 bo mu mudugudu wa Gafumba,akagari ka Gisoke,mu murenge wa Mahembe,mu karere ka Nyamasheke banyoye ikigage mu bukwe bw’uwitwa Nzamutuma Jacques kibamerera nabi cyane ku buryo abagera kuri 55 bajyanwe kwa muganga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, buvuga ko icyo kigage abaturage bakinyoye ku wa 30 Kamena mu bukwe bwo guhabwa inka no gutanga indi uyu Nzamutuma Jacques yari yakoresheje.

Bukeye bwaho ku wa 01 Nyakanga bamwe mu bakinyoye batangiye kuribwa mu nda cyane ariko baruka banahitwa, bahita batangira kujyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Gatare n’ibitaro bya Mugonero hose ni mu karere ka Karongi.

Ku ikubitiro ngo abagera kuri 19 bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gatare umwe muri bo wari umerewe nabi cyane ahita ajyanwa mu bitaro bya Mugonero,mu murenge wa Gishyita muri Karongi, abandi bakomeza kuremba gahoro gahoro bajyanwa kwa muganga,kugeza ubwo bageze kuri 55,bamwe bavurwa bataha abandi bahasigara.

JPEG - 419.3 kb
Nyuma y’uko bamwe mu miryango yabo bari kwa muganga kubera ikigage cyanduye,aba baturage basabwe kugirira isuku ibinyobwa baha abantu mu bukwe n’iminsi mikuru bagira

Ku wa 04 Nyakanga undi na we yararembye cyane ahita yihutanwa mu bitaro bya Mugunero, abasigaye mu kigo nderabuzima cya Gatare ubu ni 11.

Ibizamini bya Laboratwari byatanzwe n’ibitaro bya Mugonero byagaragaje ko nta burozi basanzemo muri icyo kigage, nk’uko abaturage bamwe bari batangiye kubihwihwisa,ahubwo ngo basanze ari umwanda iki kigage cyari gikoranye n’uwo mu majerikani cyashyizwemo wagize ingaruka ku baturage bakinyoye.

Imvaho nshya ntiyashoboye kubona uyu muturage wari wakoresheje ubukwe. Bivugwa ko na we abana be 2 na nyina bari kwa muganga,icyakora Nsabayesu Cyriaque wari ushinzwe kwakira ibinyobwa biza,kubyandika n’izindi gahunda z’ubu bukwe,yavuze ko banywa icyo kigage nta kibazo bakibonagamo ariko ibibazo byaje kuvuka nyuma , bakaba bataramenye uko byagenze.

Bamwe mu baturage b’aka karere bakunze kurangwa no gukora ikigage gikozwe n’imyumbati itinitse baba banitse itaruma neza bagahita bajya kuyishesha,bagashyiramo agafu gake k’amasaka, bagashyiramo ibitubura,cyangwa bagahonda amatafari ahiye bagashyiramo,hamwe n’ifumbire mvaruganda ya Ire ngo ubinyoye asinde ataranywa nyinshi,bigatuma abantu bamererwa nabi.

Mu nama yakoranye n’abaturage b’aka kagari ku wa 04 Nyakanga, umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette,yabasabye kubireka bakenga umwimerere.

Yagize ati’’ Ntidushaka ibi bigage byanduye gutya binangiza ubuzima bw’abantu mukora,mubihagarike,mujye mukora ikigage cy’umwimerere kidateza umutekano muke abakinyoye.’’

Yabasabye kandi kwitondera ibyo bafata mu bukwe n’ibindi birori,ababitegura bagatanga ibikoranye isuku,bitagira izindi ngaruka.

 

Comments

 
 
Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.