Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: 5 barimo abayobozi 3 bafungiwe uburiganya muri Girinka   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko bwahagurukiye gutahura uburiganya bwose buri muri gahunda ya Girinka muri aka karere, bakaba bamaze guta muri yombi abantu batanu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye Imvaho Nshya ko ubu buriganya ari bwinshi ndetse bamwe mu bayobozi n’abaturage bakaba baratangiye kubiryozwa, aho bamwe batawe muri yombi abandi bagacika.

Avuga ko abayobozi 3 n’abaturage 2 bo mu kagari kamwe ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo muri aka karere bagiye kumara ukwezi mu maboko y’ubutabera, aho uwari umuyobozi w’aka kagari, ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, Mudugudu n’abaturage 2 bashyikirijwe ubutabera.

JPEG - 486.7 kb
Aba baturage basabwe kujya bagaragaza kare umuyobozi ukekwaho uburiganya (Foto Bahuwiyongera S)

Aba bayobozi ngo bagiye babeshya ko boroje abaturage nyamara wababaza inka baboroje bakazibura, hakaba na bariya baturage 2 bo mu mudugudu wa Kirehe muri kariya kagari, babifashijwemo n’abayobozi bakoze impapuro mpimbano berekana ko bamaze kwitura kandi batarigeze bitura.

Mu bayobozi bacitse harimo uwari Gitifu w’akagari ka Murambi mu murenge wa Rangiro umaze amezi agera kuri 3 acitse na Gitifu w’akagari ka Mutongo muri Cyato wari waracitse mbere, mu byo basanze barabazwaga hakaba n’iyi gahunda ya Girinka, aho bavugaga ko bazitanze nyamara abaturage bakavuga ko nta zigeze zibageraho.

Yagize ati:“Twagiye tunabona aho abayobozi bakaga amafaranga 50.000 abaturage ngo ni ay’ikiziriko, ugasanga yariwe na benshi bayagabagabana ngo bahe umuturage inka.

Hakaba n’abaturage bahabwa inka bakazigurisha bakagura ibimasa akaba ari byo borora n’andi makosa menshi arimo, ariko yose twahagurukiye kuyarwanya, intego y’iriya gahunda ikagerwaho uko yatekerejwe n’Umukuru w’igihugu ngo ikure abaturage mu bukene no mu mirire mibi.”

Avuga ko mbere icyatumaga bamwe mu bayobozi n’abaturage bagira uburiganya muri iyi gahunda ari uko hari n’aho amabwiriza atabaga asobanutse neza, ariko ubu ngo arasobanutse ku buryo uwahawe inka mu buriganya wese agomba kuyamburwa.

Yagize ati:“Hari n’aho twagiye dusanga umuyobozi yaranditse ko ahaye umuturage inka, akavuga ko yamuhaye inka nziza izahita imugirira akamaro ako kanya, nyamara wareba ugasanga yamuhaye agatavu kazakura mu myaka 2, ukibaza impamvu yakoze ibyo bikakuyobera.

Ariko ubu hamwe n’amabwiriza mashyashya, urutonde ruzajya rukorerwa mu ruhame rw’abaturage, kandi umuyobozi uzongera kwivanga muri iyi gahunda agamije kuyiyobya azajya ahita abihanirwa.”

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’akagari ka Gisoke mu murenge wa Mahembe, uyu muyobozi yababwiye ko bagomba kujya bakurikirana hakiri kare umuyobozi bakekaho kuyivangamo, bakamutangira amakuru ku gihe agahita abiryozwa.

 

Comments

 
 
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Uburasirazuba:Toni ibihumbi 50 z’imyaka zatakariye mu isarura
Uburasirazuba:Toni ibihumbi 50 z’imyaka zatakariye mu isarura

Mu ntara y’Uburasirazuba habarurwa toni 50 zatakariye mu isarura ry’isozwa ry’igihembwe cya mbere cy’ihinga, abayobozi bashinzwe ubuhinzi bakaba bemeza ko bashaka uburyo bwo kuzakemura iki kibazo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.