Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyagatare: Imwe mu mvubu zari zafunze umuhanda yishwe   

  Yanditswe na HITIMANA DIEUDONNE
 July 2016

 
 

Umuhanda uva mu mujyi wa Nyagatare ugana mu mirenge ya Rwempasha na Tabagwe mu karere ka Nyagatare, mu masaha ya saa tanu n’igice bishyira saa sita z’ijoro ryo kuwa 13 Nyakanga 2016 wafunzwe n’imvubu 3, zihagarika urujya n’uruza rw’abantu biba ngombwa ko hicwa imwe muri izo mvubu, izindi ziratinya zirukira mu mazi.

Ngo ubusanzwe imvubu nk’inyamaswa zikunze kwibera mu mazi cyane, ngo ntibisanzwe kuba zari zavuye ahitaruye amazi, ari nayo mpamvu byasabye ubushishozi ngo abaturage bamenye ko ari zo zitarabagirira nabi.

Harindirimana Ezechiel, umwe mu baturage babonye izi mvubu mu masaha y’ijoro atashye, avuga ko icyo bakoze ari uguhuruza inzego zishinzwe umutekano.

Imvubu imwe yaje kuraswa ihita ipfa, maze ebyiri zari kumwe nayo zihita zirukankira mu mazi nk’uko Harindirimana yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati:“Nari mvuye mu kazi ngeze hano ku Muvumba, mpasanga imvubu eshatu zirimo kugenda mu muhanda,…mbese urebye ni Imana yadukijije tukambuka tukagera mu rugo, nibwo twumvaga amasasu abasirikare nibwo bazaga bahita bica imwe.”

JPEG - 127.6 kb
Imvubu yishwe abaturage bayibaze barayirya (Foto Hitimana D)

Uretse kuba abaturage bavuga ko iyi mvubu yishwe yashoboraga kuba yabagirira nabi iyo hatabaho gushishoza ngo banahuruze inzego z’umutekano zihagerere igihe, abaturage bakorera imirimo y’ubuhinzi ahegereye umugezi n’ishyamba ry’Umuvumba, bagiye berekana kenshi ko uretse n’imvubu hari n’izindi nyamaswa zibabangamira cyane.

Ngirinshuti Fabien, umukozi w’akarere ka Nyagatare ufite ubworozi mu nshingano, avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, hagiye gukomeza gukorwa ubuvugizi maze hagashyirwaho uruzitiro rutuma izi nyamaswa zitagera mu mirima y’abaturage, cyangwa se ngo zibe zabagirira nabi.

Yagize ati:“Imvubu ubusanzwe tuzi ko ikunda kuba mu mazi, ariko nk’uko mubibona yapfiriye iruhande rw’umugezi w’umuvumba yarimaze kwambuka iva mu muceri, ikaba yarashwe n’inzego z’umutekano.

Izi nyamaswa zo mu gasozi iyo zikomerekeje umuntu hakorwa ‘statement’ izo mpapuro zigashyikirizwa RDB, igatanga amafaranga.”

Abaturage bakorera imirimo y’ubuhinzi ahegereye uyu mugezi n’ishyamba ry’umuvumba bagirwa inama, yo kujya bagira amakenga kuko ahantu hari amazi menshi nk’aya, hataburamo inyamaswa zo mu mazi nk’imvubu n’izindi zishobora kubagirira nabi.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.