Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite bule z’urumogi zisaga 7600.

Abarufatanwe ni Uwamahoro Chantal; wafashwe ku ya 8 Nzeri na Akingeneye Sofia; wafashwe tariki 7 Nzeri. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe bule 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe bule 1068.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:" Uwamahoro yafashwe abaza aho uwo yari arujyaniye atuye. Amaze gufatwa, yavuze ko yari arushyiriye umukiriya we utuye ku Mukamira, naho bule zafatanwe Akingeneye zasanzwe mu nzu ye."



Yongeyeho ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati:" Mu Ntara y’Iburengerazuba, urumogi n’ibindi biyobyabwenge nka Chief Waragi, Host Waragi, na Kitoko bikunze gufatirwa ku muhanda Mukamira – Ngororero - Muhanga na Rubavu – Musanze - Kigali."

Yagize kandi ati:"Buri wese arasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza"

Yongeyeho ko gufatwa kwabyo biterwa n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo imikwabu yo gufata ababyishoramo n’ubukangurambaga bwo kubirwanya, aho abaturarwnda basobanurirwa ububi bwabyo; kandi bagasabwa kubyirinda.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.