Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu:N’ubwo yacitse ukuguru, abumba amatafari agatunga abagore 2 n’abana 9   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 August 2016

 
 

Ntawuruhunga Noel, umugabo w’imyaka 56, wo mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rugeshi, yagize ikibazo cyo gutakaza urugingo kuva mu myaka 30 ishize, abanza kubaho asabiriza abahisi n’abagenzi, ariko ubu yafashe icyemezo cyo kwihangira umurimo.

Nyuma yo kubona ko benshi bagendaga bamwinubira ndetse bakanamutoteza, yahisemo kwihangira umurimo yishora mu birombe abumba amatafari.

Avuga ko uyu mwuga akora umutunze we n’umuryango we ugizwe n’abagore babiri n’abana be 9, kuko ntaw’ugira icyo akenera ngo akibure.Arasaba bagenzi be bafite ubumuga kutirara no kwiheba.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Ntawuruhunga yagize ati:“Nkimara gucika akaguru, narihebye numva ko birangiye cyane ko nari mfite abagore babiri, nagize impungenge ko na bo bashobora kwigendera nkasigara njyenyine, kandi numvaga rwose ubuzima bwanjye bushingiye kuri bo.

Nanjye nagannye imihanda itandukanye mu masoko aho abantu bakundaga gusohokera yemwe no mu nsengero, uwampaga yongeragaho n’incyuro ambwira ko nsabiriza mu gihe nihaye gushaka abagore babiri, ibi ni ibintu byambabaje cyane, ariko byansabye gutekereza”.

JPEG - 346.6 kb
Kuba afite akaguru kamwe ngo ntibimubuza gukata urwondo(Foto Ngaboyabahizi P)

Akomeza avuga ko yatekereje umwuga wamutunga ngo ni bwo yatangiye ari umuhereza aho bubakaga amazu, bamwe ngo bamuhaga ayo biboneye akemera akayakira, nyuma yatekereje ko yabumba amatafari maze ajya mu kirombe cya Mukamira, aho ngo yatangiranye igishoro cy’amafaranga 3000, kuri ubu ngo akaba yinjiza buri kwezi agera ku bihumbi 200.

Yagize ati:“Mu by’ukuri nkubwiye ibyanjye wakumva ari inzozi, kuko natangije amafaranga ibihumbi 3, kuko naguze iforomo ndetse nkodesha akantu gato muri iki kirombe cy’ibihumbi 2.

Natangiye mbumba njyenyine, kugeza ubu mfite abakozi 4, kandi mbahemba neza, birantunze n’umuryango wanjye, aba bakozi nyuma yo kubahemba kuko buri wese ahembwa ibihumbi 30, nsagura nibura ibihumbi 200. Ndasaba abafite ubumuga kwikuramo kumva ko bazabaho ari uko basabirije bateze amaboko abandi, aho kwigira”.

Bamwe mu babumbira mu kirombe cya Mukamira bavuga Ntawuruhunga yababereye intangarugero, cyane ko n’ubwo ubuyobozi bumuha mituweli, we ngo abasha gushyiraho ake akarihira abana be ndetse akaba ngo yariyubakiye amazu 2, imiryango ye ibamo n’ikibanza k’umuhanda Nyabihu-Rubavu.

Gusa uyu mugabo nanone ngo aracyafite ikibazo cy’insimburangingo yemeza ko kiramutse gikemutse yarushaho gukora nta mbogamizi afite.

 

Comments

 
 
Rubavu:Dasso yashimiwe ko yasubije amafaranga ibihumbi 130 uwayataye
Rubavu:Dasso yashimiwe ko yasubije amafaranga ibihumbi 130 uwayataye

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, bashimiye mu ruhame umukozi w’urwego rwa Dasso witwa Niyifasha Fidele, wasubije amafaranga ibihumbi 130 umuturage (...)

Aboroye inka b’i Ngoma bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’intanga
Aboroye inka b’i Ngoma bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’intanga

Aborozi bo mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko ubworozi bwabo bubangamiwe n’ibura ry’intanga, bigatuma bakomeza kujya kubanguriza inka zabo ku bimasa bisanzwe, ibintu bagaragaza (...)

Rusizi:Bamwe mu bagabo barashinjwa gutiza umurindi imirire mibi mu bana
Rusizi:Bamwe mu bagabo barashinjwa gutiza umurindi imirire mibi mu bana

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko kurwaza imirire mibi bikunda kubagaragaraho babiterwa na bamwe mu bagabo batita ku ngo zabo. Aba bagore bavuga ko bamwe mu (...)

Babangamiwe n’ibitaro bya Rutongo byubatswe vuba ariko biri gusaduka
Babangamiwe n’ibitaro bya Rutongo byubatswe vuba ariko biri gusaduka

Abarwayi, abaganga n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo, barasaba ko zimwe mu nyubako nshya zibigize zivugururwa mu maguru mashya, kubera uburyo zatangiye kwika izindi zigasatagurika, bakaba (...)

Uburasirazuba:Ubwicanyi bushingiye ku makimbirane yo mu miryango buteye inkeke
Uburasirazuba:Ubwicanyi bushingiye ku makimbirane yo mu miryango buteye inkeke

Inzego z’ubuyobozi mu ntara y’Uburasirazuba zemeza ko ubwicanyi bugaragara mu miryango itandukanye ari kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi, bakaba basaba buri munyarwanda wese kwita kuri iki (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.