Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu: Imvura idasanzwe yishe batatu yangiza inzu n’imyaka   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 April 2016

 
 

Imvura nyinshi cyane yaguye mu ijoro ryo kuwa 20 Mata 2016 yahitanye abantu batatu, isenya inzu zisaga 40 ndetse inangiza imyaka y’abaturage yari mu mirima, mu kagari ka Bukinanyana, mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu.

Abahitanwe n’iyi mvura ni uwitwa Nyirabwiza Chantal w’imyaka 20 wapfanye n’umwana we mu kagari ka Bukinanyana, ndetse n’uwitwa Niringiyamana Joseph w’imyaka 15, wari utuye mu mudugudu wa Kamatenge, akagari ka Kareba mu murenge wa Kabatwa.

JPEG - 26.7 kb
Urusengero rwarengewe n’umwuzure

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bukinanyana Gakinakariwabo Gerard, yabwiye Imvaho Nshya ko mu kagari ayoboye konyine hapfuye abantu babiri, ndetse amazu 30 na hegitari 12 z’imyaka nabyo bikangirika cyane.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage batuye aho bigaragara ko habateza ibibazo kuhimuka vuba na bwangu, kuko imvura iri kugwa muri iyi minsi bigaragara ko itoroshye.

JPEG - 40.7 kb
Iyi nzu yaguyemo umugore n’umwana

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya wageze mu kagari ka Bukinanyana, avuga ko ibyangijwe n’iyi mvura bishobora kwiyongera cyane, kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga hari hagikusanywa amakuru.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, mu karere ka Nyabihu hakunze kugwa imvura mbi, igateza imyuzure yahiranye abantu, amatungo, inzu ndetse ikangiza imyaka y’abaturage.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, igaragaza ko muri rusange abantu batandatu bamaze guhitanwa n’ibiza bishingiye ku mvura yaguye muri Mata 2016, bakaba banabarurwa inzu zisaga 100 zangijwe mu buryo butandukanye.

JPEG - 47.2 kb
Abaturage bitegura gushyingura abapfuye
 

Comments

 
 
Nyanza:Abatuye Nyagisozi na Rwabicuma barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza
Nyanza:Abatuye Nyagisozi na Rwabicuma barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza

Abaturage batuye mu murenge wa Nyagisozi n’uwa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, barasaba ko bakubakirwa ikiraro kibahuza kiri ku mugezi wa Mwogo, kuko iyo imvura yaguye batabasha kwambuka. (...)

Rusizi:Abaguzi barinubira bamwe mu bacuruzi batabaha inyemezabuguzi
Rusizi:Abaguzi barinubira bamwe mu bacuruzi batabaha inyemezabuguzi

Bamwe mu bahahira mu maduka menshi yo mu mujyi wa Rusizi, barinubira ibyo bita serivisi zitanoze bahabwa n’abacuruzi bamwe na bamwe muri uyu mujyi, aho bagura ibintu ntibahabwe (...)

Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe
Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe

Mu gihe bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga basaba Polisi ko guta muri yombi abasore b’inzererezi birirwa babambura amafaranga ndetse n’ibikapu, Polisi yo iravuga ko hari abasore 70 bashinjwaga (...)

Rusizi: Umugore wari utwite inda y’amezi 6 yakubiswe n’inkuba arapfa
Rusizi: Umugore wari utwite inda y’amezi 6 yakubiswe n’inkuba arapfa

Mateso Espérance wari ufite imyaka 32, bivugwa ko yari atwite inda y’amezi 6, yakubitiwe n’inkuba iwe mu rugo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Ntendezi,mu murenge wa Ruharanbuga, mu karere ka (...)

Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke
Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke

Bamwe mu baboha ibiseke bo mu murenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, baratangaza ko babangamiwe cyane n’abajura babiba imigwegwe baba barahinze yo kwifashisha baboha ibiseke. Aba baturage (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.