Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu:Ikibazo cy’abanyeshuri babwirirwa giteye inkeke   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Jenda mu karere ka Nyabihu batatanze amafaranga yo kurya ku ishuri saa sita, bakaba batanemererwa n’ikigo kujya kurya iwabo muri aya masaha, baravuga ko kutabona ifunguro rya saa sita bibangamiye bikomeye imyigire yabo.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko iyo buretse aba banyeshuri ngo batahe saa sita batagaruka kwiga, naho ubuyobozi bw’umurenge wa Jenda iri shuri ryubatsemo bwo bugasaba ko aba bana baba basaranganya n’abandi ibiryo bike bihari, mu gihe hategerejwe umwanzuro urambye kuri iki kibazo.

Umwe mu banyeshuri batatanze amafaranga yo kurya ku ishuri saa sita mu rwunge rw’amashuri rwa Jenda, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo cyo kubura amafaranga y’ifunguro rya saa sita kandi ntibanemererwe kujya kurya iwabo, giteye inkeke.

Yagize ati:“Tubangamiwe bikomeye nuko ubuyobozi bw’ishuri butatwemerera kujya gufata ifunguro iwacu mu gihe cya saa sita, twagera mu ishuri tugasinzira kubera nyine nta kintu tuba twashyize ku munwa, ndasaba ni ba nta mafaranga twabonye y’ifunguro rya saa sita bajya batureka tukajya kurya mu rugo iwacu”.

JPEG - 48.5 kb
Abanyeshuri babasha kubona ifunguro rya saa sita biga neza (Foto archive)

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Jenda Maniteze Mediatrice, yavuze ko kuba babuza abana kujya mu rugo saa sita, ari bumwe buryo bwo kubafasha kudakererwa amasomo nyuma ya saa sita ngo kuko hari abajya bakererwa bagasanga amasomo yabacitse kubera kugera iwabo bakitegurira amafunguro.

Kuba rero ngo bibagiraho ingaruka ku myigire yabo ngo ibi na byo ni ikibazo ikigo gikomeje kwigana n’ababyeyi baharerera.

Mu bana 895 biga muri iryo shuri, 457 gusa nibo bashoboraga gufata ifunguro ku ishuri mu gihembwe cya mbere.Muri iki gihembwe cya kabiri rero baragabanutse cyane kuko ubu abafata ifunguro rya saa sita ku ishuri bamaze kugera kuri 236.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.