Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu: Bamwe mu bangirijwe n’ituritswa ry’intambi barasaba indishyi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 April 2016

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bagera kuri 94, bangirijwe imitungo mu gihe haturitswaga intambi mu gutunganya aho gutereka inkingi zizashyirwaho insinga z’amashanyarazi, barasaba guhabwa ingurane zikwiye ibyabo.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko nta ngurane bahawe, mu gihe hari abandi 60 bavuga ko bishyuwe ibitajyanye n’ibyabo byangijwe.

Aba bose bakaba rero bifuza ko bakwishyurwa uko bikwiye, kuko ngo bazi neza ko uyu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu byo mu burasrazuba bw’Afurika wateganyije ingurane y’ibizangizwa ushyirwa mu bikorwa.

Aba baturage harimo bamwe bo mu kagari ka Rwankuba, bavuga ko ikibazo cyabo uhereye igihe kimaze ngo usanga ubuyobozi bwarakirengagije nkana, kuko kimaze umwaka wose bakizi kandi ntacyo bagikoraho.

JPEG - 96.6 kb
Uyu muturage wo mu Bigogwe arerekana aho urutambi rwamusenyeye inzu (Foto Ngaboyabahizi P)

Nsengiyumva Leonidas, umwe mu bangirijwe yagize ati:“Urutambi rwanyangirije inzu ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 5, ariko natangajwe no kubona umuhinde wubaka uriya muyoboro ari na we waturitsaga ziriya ntambi yaranzaniye amafaranga 6000 gusa, kandi iyo urebye nawe usanga inzu yanjye ishobora kuzasubira hasi.Ndasaba ko ubuyobozi butwishyuriza ibyacu bigahabwa agaciro gakwiye”.

Mukamana Zipola, we yangirijwe inzu y’amategura k’uburyo ni yo umuntu yinjiyemo asanga muri ibi bihe by’imvura aretse amabase, akitwikira umutaka we n’abana be 3, avuga ko baje bakamutsindagira amafaranga ibihumbi 2.

Yagize ati:“Nagiye kubona mbona umuhinde azanye n’ushinzwe ubutaka ku karere bampatira gufata ibihumbi 2, ariko ntabwo nayanze kuko nzi ko nzabaza ahandi, ikintu gitangaje ni uko no mu nama twabajije Meya ,akatubwira ko iki kibazo we atakizi n’ubwo ari mushya bwose, ariko kuva atangiye imirimo yo kuyobora aka karere yagombye no kumenya ibibazo dufite”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko iki kibazo cy’aba baturage ubuyobozi bukizi, hakaba hari gushakwa uburyo cyakemurwamo.

Yagize ati:“Ikibazo cya bariya baturage bo muri Bigogwe bangirijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri Afurika y’Uburasirazuba kirazwi, tugiye rero kubahuza na ba nyir’umushinga, bishyurwe, kimwe n’abumva barahohotewe barenganurwe”.

Uyu muyobozi avuga ko abangirijwe imitungo bose hamwe ari 94, ngo abagera kuri 60 bo bakaba barumvikanye ku bwishyu, ariko 34 nibo ngo ubu bagikomeza kunangira ku bijyanye n’ubwishyu bwabo, kubera ko ngo babariwe nabi.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.