2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyabihu:Bamwe barakinangiye kwishyura imitungo bangije muri Jenoside

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-11 06:47:13

 
Share on:
 
Yasuwe:375
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe no kuba imyaka 23 ishize Jenoside ihagaritswe, ariko ngo imitungo yabo yangijwe muri icyo gihe ikaba itarishyurwa.Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko iki kibazo kizwi, ubu hakaba hakomeje gukorwa ubuvugizi.

Juru Anastase, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu, yagize ati “Abatwangirije imitungo bashyiraho amananiza mu kutwishyura, bamwe usanga imitungo barayikuyeho bakayandika ku bandi, ibi bintu birababaje, na we se wambwira ute ukuntu inkiko Gacaca zakemuye ibibazo by’imitungo yangijwe muri Jenoside imyaka ishize ari 10, bishyuzwa ibyo bangije hagendeye ku igenagaciro ryo muri 1994?

Nta nyungu no muri iki gihe dusaba, ariko kutwishyura byo byabaye ingorabahizi, Hari abo usanga imitungo nanone barayanditse kuri bene wabo wajya kubishyuza ugasanga ari ba ntaho nikora”.

JPEG - 203.6 kb
Abarokotse b’i Nyabihu ntibishimira kutishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside

Uyu muyobozi yongeraho ko nibura ababangirije imitungo iyo bagira umutima wo kubasaba imbabazi na bwo ngo ntihari kubura uko bigenda udashoboye kwishyura akababarirwa, ariko ngo ababahemukiye kuri ubu barinumiye, ibintu babona ko bidindiza iterambere ryabo na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside itarishyurwa mu karere ka Nyabihu kizwi, ubu ngo bakaba barimo kugikurikirana kugira ngo harebwe uburyo abangije, n’abasahuye bakwishyura iyo mitungo, ibintu ngo akarere gasanga bikwiye kuva mu nzira.

Gusa uyu muyobozi na we yemeza koko ko hakiri imbogamizi ku bijyanye n’indishyi, kuko ngo bishoboka ko hari abikuraho imitungo, ibi na byo bikaba ngo bigiye gukurikiranwa, uwangije imitungo y’abarokotse Jenoside akayishyura.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basaba indishyi z’imitungo yangijwe ni abo mu mirenge ya Bigogwe, Jomba, Jenda na Mulinga yo muri aka karere ka Nyabihu.

Bagaragaza ko kuba hari abagikomeje kwinangira kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ntibanatere intambwe ngo basabe imbabazi abo bahemukiye, ari kimwe mu bidindiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ari nayo mpamvu basaba ubuyobozi gushyiramo imbaraga iki kibazo kikava mu nzira.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE