Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu: Bafatanwe amapaki hafi 6000 y’inzoga itemewe   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku itariki 26 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafashe abagabo batatu batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka Toyota Land Cruiser yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite nomero ziyiranga CGO 0328AB.

Hafashwe uwari utwaye iyo modoka witwa Ndakize Gloire ufite imyaka 27 y’amavuko n’abakekwa kuba ba nyirazo ari bo Mubaraka Isaac ufite imyaka 22 y’amavuko na Namigabe Ivan ufite imyaka 29 y’amavuko, uyu akaba ari umwenegihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Jean Damascene Hodari Ngemanyi yavuze ko aba batatu bafatiwe mu kagari ka Rugeshi, ho mu murenge wa Mukamira.

Na none kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatanye Munezero Shabani amapaki 228 ya Blue Sky, akaba yari yayihambiriyeho mu gituza no mu mugongo akoresheje imikoba hanyuma ayambariraho.

IP Ngemanyi yavuze ko Munezero yafatiwe mu kagari ka Rubaya, ho mu murenge wa Mukamira ahetswe ku igare.

Yakomeje avuga ko bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’iyo modoka yari itwaye izo nzoga zitemewe mu Rwanda

IP Ngemanyi yagize ati:"Blue Sky ivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cyacu. Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’abayitunda, abayicuruza, n’abayinywa. Abantu bakwiye kubireka mbere y’uko bafatwa."

Yagize kandi ati:" Ibiyobyabwenge nta we bikiza nk’uko bamwe bibwira, ahubwo biteza igihombo kubera ko uretse gufungwa; umuntu ubifatanywe acibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa."

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba uko ari bane bafatwa, kandi akangurira abandi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa kandi harwanywa ibyaha aho biva bikagera.

Nibahamwa n’icyaha, buri wese azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda .

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.