Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyabihu:Abaturage barashinja abayobozi ruswa yiswe ‘Inzoga y’ikamba’   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, kuri ubu baratangaza ko babangamiwe na bamwe mu bayobozi babo babarembeje babaka ruswa mu gihe cyo gutangira inyubako, ruswa yiswe inzoga y’ikamba, bo bagereranya n’ikiziriko kizwi muri gahunda ya Girinka.

Aba baturage bavuga ko utayitanze asenyerwa inyubako nshya. Aya makuru ubuyobozi bw’umurenge wa Shyira buyahakana bwivuye inyuma, aho bwemeza ko nta ruswa ahubwo ngo inzu zisenywa mu rwego rw’isuku yo ku muhanda, n’ahari kubakwa ibitaro bya Shyira.

Abaturage bafite ikibazo cy’inzoga y’ikamba, ni abo mu kagari ka Nyamitana, barimo Nsengimana Adrien wabwiye Imvaho Nshya ko barambiwe aya mafaranga bakwa adasobanutse.

Yagize ati:“Ubu rwose twaragowe ntiwazamura itafari udatanze inzoga y’ikamba, ni ko ubuyobozi bwacu hano mu kagari buyita, njye ubwanjye ushinzwe iterambere muri aka kagari dore acumbitse mu nzu zanjye, mu gihe natangiye kubaka yansabye amafaranga ibihumbi 30, ngo ni inzoga y’ikamba ndetse no kubaka yanyeretse aho ntangirira mvuye ku muhanda ubwo yari yizeye ko ndayamuha.

PNG - 1.3 Mb
Uyu muturage ababajwe no kuba yarasenyewe nta kosa (Foto Ngaboyabahizi P.)

Ariko nyuma yo kuyamwima yazanye na Gitifu w’akagari n’umurenge inzu yanjye bayishyira hasi, rwose inzoga y’ikamba njye ngereranya n’amafaranga y’ikiziriko batwaka muri Girinka igiye kudusiga hanze”.

Uyu muturage kimwe n’abagenzi be icyo bahuriraho ngo ni uko kugeza ubu nta gishushanyo mbonera bari berekwa, ikindi kandi ngo ni uko mu gihe bamwe barimo basenyerwa abandi bo batanze inzoga y’ikamba bo bubaka.

Umwe mu bari bari kubaka mu kagari ka Nyamitana wanze ko amazina ye atangazwa, yabwiye Imvaho Nshya ati:“Ntumvemo ariko njyewe icyo nzi cyo ntabwo ushobora kuzamura hano inzu utagize icyo uha Gitifu wa Nyamitana, njye ubu bangezeho ejo bundi ubwo basenyeraga ba Fabien mbakubita ibihumbi 40 baragenda! Ubu twarumiwe abayobozi baratuzengereje n’inzoga y’ikamba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira Kanamugire Daniel, yahakanye aya makuru atangwa n’abaturage, avuga ko abayatanga ari abashaka kubaka mu kajagari kandi bitemewe.

Yagize ati:“Hari bamwe mu baturage bamaze kubona ko ibitaro bikuru bya Shyira bije muri aka kagari batangira gupanga imishinga y’amacumbi, ni utuzu rwose tw’amafuti bubaka nijoro, ntidushoboa kubyemera rero kuko ari umwanda.

Ntabwo twakwemera ko abayobozi bakuru umunsi baje gutaha ibi bitaro bazahasanga utururi. oya! Gusa ikigiye gukorwa ni ubukangurambaga ku gishushanyo mbonera ndetse no gushaka icyangombwa mbere yo kubaka, gusa icyo nakubwira nkomeje ntabwo inzoga y’ikamba nyizi, ni bwo mbyumvise.”

Ikamba ubundi ni umugozi bapimisha ikibanza mbere y’uko inzu izamurwa mu murenge wa Shyira, rero ngo ushaka kubaka bimusaba kubanza kugura inzoga bayitiriye.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.