Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nta mukirisitu muzima ukwiriye guhora ataka ubukene - Musenyeri Rwaje   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 4 months ago

 
 

Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje, arasaba abakirisitu b’iri torero muri Diyoseze ya Cyangugu gukoresha amahirwe y’iterambere igihugu n’itorero bibaha umunsi ku wundi, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Musenyeri Rwaje avuga ko bidakwiriye ko umukirisitu muzima udafite ikindi kibazo mu mubiri usanga ahora ataka ubukene, ngo abe ari we urwanira gushyirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Yasabye ko abayoboke b’Itorero ayoboye bakwiye guharanira kwiteza imbere bifatika, bahereye no ku bwenge n’imitekerereze Imana yabahaye, bagaharanira no guteza imbere abandi.

JPEG - 191.9 kb
Musenyeri Onesphore Rwaje (ufite inkoni y’ubushumba) asaba abakirisitu gukoresha ibyo bagezeho baharanira n’ibindi

Ni bimwe mu byo yatangarije mu karere ka Rusizi ubwo yifatanyaga n’abakirisitu ba paruwasi y’Angilikani Gashonga muri aka karere mu gutaha urusengero rw’iyi paruwasi yanabafunguriye ku mugaragaro.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umushumba wayo, Pasiteri Ndagijimana Ephrem, ngo rwuzuye rutwaye amafaranga arenga miliyoni 25.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Onesphore Rwaje yunze mu ry’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, aho yavuze ko bakwiriye kwagura imitekerereze bakareka kwibwira ko hari uzaturuka kure ngo aze abubakire ibyo bakagombye kwiyubakira.

Abasaba guhera ku byo bafite bakabyongera bakiteza imbere, ibyo guhora bategereje imfashanyo bakabishyira ku ruhande.

Yagize ati “Turashaka kwigisha abakirisitu bacu gucika ku mfashanyo kuko nubwo bavuga ngo ak’imuhana kaza imvura ihise, njye nongeraho ko iyo imvura ihise ari bwo aho yaguye harushaho kunyerera cyane n’ako k’imuhana wagafata kakaba kakunyererana kakangirika mu gihe akawe wari kuba wakabitse neza mbere y’uko iyo mvura igwa.”

Yongeyeho ati “Hari abagiye batwizeza imfashanyo bakatugerekaho andi mategeko adakwiriye umuco wacu tudashobora kwihanganira, nk’ubutinganyi n’ibindi, hari n’abazifunze kandi ntacyo twashatse gukora ngo kitunanire, uyu muco wo gutegereza hanze ukaba ugomba kuva mu bakirisitu bacu, bagakora ibyabo, mu bushobozi bwabo.”

Icyakora ashima abafatanyabikorwa babo b’Abanyamerika bibumbiye mu muryango ICM (International Coperation Ministries) babafasha kubaka insengero n’amashuri, aho batangiriye muri Diyoseze ya Cyangugu, bakaba bamaze gufasha mu kubaka insengero zirenga 20 zirimo n’urwo yafunguye ku mugaragaro, aho batanga miliyoni hafi 8 kuri buri rusengero, kandi bo ko nta mananiza babashyiraho.

Musenyeri Nathan Rusengo Amoti, umwepisikopi wa Diyoseze ya Cyangugu, avuga ko iyi gahunda yo kwigisha abaturage kwiteza imbere bahereye ku byo bafite bayitangije mu bakirisitu babo, aho bahereye ku matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Bamwe mu bayayobotse mbere bakaba bamaze kwigurira inka, abandi amatungo magufi, gusana amazu yabo, gutanga ituro mu nsegero no kuzubaka, kandi ngo bimeze neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Nyirazaninka Atoinette, yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu guteza imbere abaturage, ashima iri torero ibyo rimaze kubagezaho n’uburyo bifashwe neza.

 

Comments

 
 
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.