Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nkombo: Ntibatinya guharika abagore bane, bakababyaza abana hafi 30   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 September 2016

 
 

Ikibazo cy’ubuharike gikomeje gufata intera ndende mu murenge wa Nkombo, mu karere ka Rusizi aho usanga umugabo afite abagore bane kandi bikamutera ishema.

Abagabo bamwe bafite abagore 3 hakaba n’abafite 4, ibi bitera ubwinshi bw’abana bukabije, aho hari abagabo usanga umugabo umwe bafite abana babarirwa abana 20, kandi no mu bakiri bato bikaba bigaragara.

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu, ubwo yahaga abakirisitu baho paruwasi nshya yasabye padiri mukuru yayishinze gufasha Leta guhangana n’ubu buharike bwugarije aka gace.

Yagize ati “ Uhuze abubatse ingo muganire, wumve ibibazo byabo, ba bagabo bafite abagore benshi, hano bakunda kuhaba, umenye uko biteye ufashe ubuyobozi kubikemura, ufashe abashinga ingo ubu ntibagakurikize abo bagabo.”

JPEG - 117.2 kb
Abana bariyongera ubutitsa ku kirwa cya Nkombo (KT)

Umwe mu bavuga rikijyana muri uyu murenge utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ubuharike burahari. Burahari rwose, tukumva dukeneye kubiganiraho na Gitifu mushya, agafatanya n’amadini bakabuca. Burahari cyane kandi ababukora ntibihisha.”

Yakomeje agira ati “Dusanga byaratewe no kujenjeka k’ubuyobozi bwariho mu myaka ishize, kuko muri 2008, gitifu wari uhari yari atangiye kubuhagurukira ariko ubu bwarasubiriye cyane. Hano hari abagabo bafite abagore 4 ku mugaragaro, ugasanga afite nk’abana 30, ari yo mpamvu usanga hano hari abana benshi cyane bagiye kurenga n’ubushobozi bw’amashuri y’incuke n’abanza ahari.”

Padiri mukuru mushya Manirakiza Placide na we yagize ati “turifuza ko bakunda Imana bagakora icyo amahame ya Kiliziya ateganya, cyane cyane mu bijyanye n’amasakaramentu. Abantu ba hano ku Nkombo harimo abagiye batunze abagore benshi, bigatera ubwiyongere bukabije. Tugiye kubegera nk’uko twabihawemo inshingano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Rwango Jean de Dieu avuga ko atamaze igihe awuyobora ariko ko na we iki kibazo bakimusanganije n’ingaruka zacyo zikomeje kwigaragaza, agashima inkunga ya Kiliziya ihafite abayoboke barenga 51% by’abaturage bose, akizera ko ku bufatanye bw’izi nzego zose, bigiye kugabanuka.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.