Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngororero:Umuyoboro ugeza amazi ku baturage 8 000 warangiritse ntiwasanwa   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 3 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC, gukora ibishoboka byose umuyoboro w’amazi w’ibirometero 22 wadindiye mu isanwa ukihutishwa, kugira ngo abaturage ibihumbi umunani babashe kubona amazi.

Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Ngoreroro bwabisabiye mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’Uburengerazuba yabaye tariki ya 18 Ukwakira 2016, mu karere ka Karongi, igamije kwiga kuri serivise z’amazi isuku n’isukura.

Kanyange Christine, umuyobozi wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero yasabye WASAC kubatabara ikabahera abaturage amazi.

Yagize ati “Mudufashe ku kibazo cy’umuyoboro wangiritse muri santere ya kabaya bitewe n’umuhanda wahakorewe, santere ya kabaya ifite abaturage ibihumbi umunani, ikagira Centre de santé n’ibitaro bya Kabaya.

JPEG - 355.9 kb
Abaturage bamaze umwaka bavoma amazi mabi (Foto Vestine D)

Kugeza ubu muri iyo santere nta mazi ahari, abaturage bameze nabi ku buryo ikibazo cy’umwanda kiramutse kije muri iyo santere byaba ari ibicika, twagiye muri RTDA batubwira ko umukozi ubishinzwe ari muri konje umwungiririje akaba ari mu butumwa hanze y’igihugu”.

Yongeraho ko bafite indi miyoboro ishaje ku buryo burenze ubushobozi bw’akarere, ariko ngo umuyoboro w’amazi Kageyo-Ngororero ungana n’ibirometero 22, akarere kamaze kwishyura miliyoni 180 zo kuwukora kazihaye WASAC kugeza ubu ikaba itarawukora.

Yongeraho ko uwo muyoboro wari mu mihigo ya 2015/2016 ari nabwo wari wateganyijwe kuzura, aho wagombaga kumara umwaka umwe.

Umuyobozi wa WASAC ushinzwe serivise z’amazi mu cyaro Mukanyamwasa Marie Josée, yavuze ko uwo muyoboro ugiye gukorwa.

Yagize ati “Koko akarere kagiranye amasezerano na WASAC kubakorera umuyobora Kageyo-Ngororero, navuganye n’abahubatse bavuga ko habayemo ibibazo ariko ko bari bashigaje ikigega, bagiye kucyubaka”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Jabo Paul, agira inama uturere yo kujya bashyiraho amande y’ubukererwe kuri ba rwiyemezamirimo batubahirije igihe.

Yagize ati “Ni mujya mujya mu nzego bakababwira ko ubishinzwe ari muri konje cyangwa ari hanze mujye mukomeza mugere ku wamwohereje muri konje abereke uwo mwareba nibinanirana mugere ku muyobozi w’ikigo.

Ubutaha mujye musoma neza amasezerano mugiye gukorana na WASAC mushyireho n’amande y’ubukererwe kuko ni abacuruzi, kandi akarere uwo muhigo ushobora gutuma kaba aka nyuma.”

 

Comments

 
 
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.