2017-08-21 15:16:56 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngororero: 21 bafungiwe kwangiza ishyamba rya Leta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-26 05:36:39

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abantu 21 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu mu karere ka Ngororero, aho bakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bakanatema ibiti mu ishyamba rya Leta riri mu kagari ka Rugeshi, mu murenge wa Kavumu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, yavuze ko aba bagabo bari barimo gucukura amabuye y’agaciro kandi batabifitiye uburenganzira, banatema ishyamba rya Leta ngo babone uko bakomeza gucukura amabuye nta nkomyi.

SSP Gasangwa yavuze ko aba bagabo bamaze gufatwa bavuze ko hari umuturage bakorera akaba ariwe wabahaye akazi ko gucukura aya mabuye.

Akaba yagize ati:”Uyu muturage nawe twamubajije niba afite icyangombwa kimwemerera gucukura amabuye y’agaciro, avuga ko yagishyikirije umurenge, tukaba turi gukorana n’ubuyobozi bw’umurenge ngo turebe ko koko icyo cyangombwa gihari.”

Yasobanuye ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yabwiye abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora icyo cyaha nta mahirwe bafite kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye guta muri yombi ababikora ndetse no kubashyikiriza ubutabera.

Yagiriye inama abifuza kwinjira muri ako kazi ko gucukura amabuye y’agaciro kubanza kubisabira uburenganzira inzego zibishinzwe kugirango batangire kugakora mu mutuzo ntacyo bikanga.

Yavuze kandi ko imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije ubusanzwe bifitiye akamaro gakomeye abanyarwanda bose.

Akaba yavuze ati:”gusarura ishyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku rusobe rw’ibinyabuzima, no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Uwo ari we wese uzabikora amenye ko azafatwa akaryozwa ibyo yakoze."

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho Ingingo ya 416 y’icyo gitabo yo ikavuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE