Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Yishe umugabo we amuta mu musarani bimenyekana nyuma y’imyaka itanu   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 May 2016

 
 

Nyamvura Claudine wo mu mudugudu w’Urutare, akagari ka Karaba, umurenge wa Karembo, mu karere ka Ngoma akurikiranweho kwica umugabo we, Mutsindashyaka Prosper, akamuta mu musarani akajya abwira abantu ko yagiye gupagasa imahanga

Hari hashize igihe kingana n’imyaka hafi itanu abaturage bibaza aho nyakwigendera Mutsindashyaka yagiye, ngo babaza umugore we akabasubiza ko yagiye gushakisha imibereho muri Uganda.

Mutabazi Kennedy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Karembo yabwiye Imvaho Nshya ko umuvandimwe wa nyakwigendera Mutsindashyaka ari we watanze amakuru ko yaburiwe irengero mu buryo budasobanutse.

Mutabazi yasobanuye ko guhanahana amakuru byavuyemo ko umugore wa nyakwigendera, Nyamvura Claudine, yabonye byamurangiranye akemera gutangariza ubuyobozi ko ariwe wiyiciye umugabo we mu kwezi kwa Kamena mu 2011 aho yamutaye mu musarani hanyuma agahita uwusiba agacukuza undi

Yagize ati “Nyuma y’uko amakuru tuyamenye tuyabwiwe n’umuvandimwe we bavukana, twasabye ko polisi itwemerera tukajya mu rugo rw’uwo mugore, twaracukuye, nubwo ayo makuru atayemeraga , tumaze gukoresha umuganda w’umudugudu turacukura tugera ku mubiri w’umugabo we yishe mu myaka 5, kubera ko na we twari twamuzanye, nibwo yatubwiye ati ‘ mureke noneho mbambwize ukuri uko byagenze.’

Mutabazi yakomeje ati” Yatubwiye ko nyuma y’uko yashwanaga n’umugabo, abavandimwe ngo bamugiriye inama yuko yamwica, amwicira mu nzu, twe twari tuzi ko yamwifashije ariko tumubajije amakuru turi kumwe na Polisi yatubwiye ko yafatanyije n’abandi bagabo babiri aribo yanadutungiye agatoki bafatirwa aho bari mu muganda; ni abaturanyi barimo na muramu we.”

Nyamvura yatawe muri yombi kuwa 30 Mata 2016. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica yabigambiriye akurikiranweho, yahanwa n’ingingo 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya igifungo cya burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, kwicungura umutekano no kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.