Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Umusore afungiwe kwiba ibendera ry’akagari   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 2 months ago

 
 

Inzego z’umutekano mu karere ka Ngoma zataye muri yombi uwitwa Niyigena Methode w’imyaka 27, ukekwaho kwiba ibendera ry’igihugu ryari ku kagari ka Mvumba, mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma ku mugoroba wo kuwa 27 Ukwakira 2016.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, hacicikanye amakuru y’uko ibendera ry’igihugu ryari ku biro by’akagari ka Mvumba ryibwe, nyuma y’uko abaraye irondo bagereye kuri ibyo biro ahagana i saa tatu z’ijoro bagasanga ridahari.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Buhiga Josué, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama yavuze ko kugeza ubu ibendera ryari ku kagari ka Mvumba ritaraboneka, gusa ngo hatawe muri yombi ukekwaho kuryiba.

JPEG - 239.7 kb
Ibendera ni ikirango gikomeye cy’igihugu kigomba gucungirwa umutekano (Manishimwe N.)

Avuga ko hari n’abaturage bavuga ko bamubonye yizerereza ku kagari ku mugoroba ryibweho.

Yagize ati “ Ryakomeje kubura. Twakoze inama n’abaturage bose, hazagukekwa umuntu witwa Niyigena Methode wo mu mudugudu wa Rugarama. Ni umuntu bari basanzwe baziho amanyanga no kunywa urumogi. Hari umuturage wari ugiye guhaha uhamya ko yamuboye ku kagari saa moya, aramubaza bati urakora iki aho ku ibendera? amusubiza ko ngo hari utubooro (utuntu) yahasize. Agarutse, asanga ibendera ridahari”

Akomeza avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru bihutiye kujya gushaka ukekwa, yabona imodoka, agahungira mu ishyamba.

Agira ati “Nyuma yo kutubwira ko yahasize uwitwa Niyigena Methode, kandi twari dusanzwe tumuziho gukora ibyaha, twagiye kumushaka turi kumwe n’inzego z’umutekano, atubonye ariruka, yinjira mu ishyamba”

Gitifu Buhiga akomeza avuga ko ko ahagana i saa sita z’ijoro kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, aribwo irindo ryakajijwe cyane rigata muri yombi Niyigena.

Yashyikirijwe inzego za Polisi ngo zikorere iperereza, ubu ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kibungo, gusa ngo we arabihakana.

Buhiga Josué avuga ko kwiba ibendera byagaragaje ko irondo ryo mu kagari ka Mvumba ryagize intege nkeya. Kuko ibendera ryibwe hagati ya saa moya na saa tatu z’umugoroba, kandi abagombaga kurirara bari batarahagera, bahageze nyuma basanga ryamaze kwibwa.

Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abarara irondo bagomba kuba baritangiye kandi ku nyubako za Leta zose bakaba bahari.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.