Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma:Umushinga wo kwegereza amazi abaturage wahagaze hasigaye kuyohereza gusa   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 2 months ago

 
 

Abaturage bo mu midugudu ya Rwamutabazi na Rugando, mu kagari ka Ndekwe, umurenge wa Remera, bavuga ko batewe urujijo nuko haje umushinga wo kubegereza amazi meza hagacukurwa imiyoboro, igashyirwamo impombo zitwara amazi, ndetse hakanubakwa ibigega, none amezi akaba abaye 6 batarabona amazi.

Aya mazi yari kugera ku batuye Ndekwe bikozwe n’umushinga wa AEE Rwanda, wubatse umuyoboro wa kilometero zisaga 7.

Ikibazo cyaje kuvuka mu gihe cyo koherezamo amazi ngo abaturage batangire kuvoma, aho ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo gishinzwe iby’amazi mu Rwanda WASAC-ishami rya Ngoma, bwagaragaje ko impombo zakoreshwejwe ari nto cyane, ku buryo zishobora guturika, mu gihe hoherejwemo amazi.

JPEG - 363.1 kb
Abatuye Ndekwe bakorewe imiyoboro, bubakirwa ikigega, none amezi abaye 6 bategereje ko amazi meza abageraho

Abatuye mu midugudu ya Rwamutabazi na Rugando yari kugerwaho n’aya mazi babwiye Imvaho Nshya ko bayabonagamo igisubizo, kuko kugeza ubu banywa amazi mabi bita ‘ibiziba’ bavoma mu gishanga cya Rugando, bakagaragaza ko abagiraho ingaruka zo kubatera indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka zo mu nda.

Ntezirizaza Fidèle yagize ati “Twabonye umushinga uduha amazi, bacukura imiyoboro, bashyiramo amatiyo, turishima ngo noneho tugiye kubona amazi meza, ariko impeshyi irarangiye ntayo tubonye, turibaza ngo bashakaga kutwereka ko natwe izo mpombo zizatugeraho gusa?

Ntituzi niba ikibazo ari rwiyemezamirimo cyangwa ari WASAC, twifuza ko mwadukorera ubuvugizi ayo mazi bayadufungurire, turuhuke kunywa biriya biziba byo muri damu, bidutera inzoka.”

Kalisa Bonaventure na we yagize ati “Aya mazi twabonaga ari igisubizo, ariko ntayo twabonye, badusobanuriye ko ngo impombo bashyizemo ari mbi, ngo bazazikuramo bashyiremo inziza, noneho amazi abone kutugeraho.

Ubu twakomeje kunywa amazi y’iriba, ahubwo inzoka zigiye kuzatwica, amezi 6 arashize bashyizemo izo mpombo, ariko ubu tubirebesha amaso, yaheze mu nzira.”

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iby’amazi WASAC mu karere ka Ngoma bugaragaza ko nyuma yo gukora igenzura bagasanga impombo zakoreshwejwe ari nto cyane, ku buryo hashoboraga koherezwamo amazi zigaturika, habayeho kuba bahagaritse uyu mushinga.

Ubu ngo hari gukorwa ibiganiro n’umushinga wa AEE Rwanda, harebwa uburyo izo mpombo zasimbuzwa inziza, kugira ngo abaturage bazahabwe amazi azaramba, kandi ngo ni ikibazo kiri gukurikiranwa vuba.

Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko ubu WASAC yamaze kwemerera akarere ko igihe gusimbuza impombo nto zari zakoreshejwe, hanyuma abatuye Ndekwe bakagerwaho n’amazi meza bari bategereje.

Yagize ati “AEE yakoraga igamije kureba ko amazi meza muri Remera yakwiyongera, WASAC yatwemereye ko kuri ariya amazi hashyizwemo amatiyo matoya, bazayasimbuza afite imbaraga ku buryo mu minsi iri imbere abaturage bazabona amazi meza.”

Umuyoboro w’amazi wa kilometero 7 niwo wubatswe n’umushinga wa AEE Rwanda ngo ugeze amazi meza ku batuye akagari ka Ndekwe, mu midugudu ya Rwamutabazi na Rugando.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi bwabo kubafasha kubona imodoka ziborohereza mu ngendo, by’umwihariko bisi bemerewe na n’ubu bagitegereje. Aba (...)

Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima
Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima

Abantu batandatu bafungiye kunyereza amafaranga arenga miliyoni 58 ya koperative y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi. Abafunze barimo umuyobozi n’umucungamutungo (...)

Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye
Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko bakomeje kubabazwa no kubyuka bagasanga amatungo yabo cyane cyane ihene n’ingurube zibwe, ndetse zimwe zigateshwa abajura (...)

Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’
Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’

Abaturage bo mu kagari ka Karenge, umurenge Jarama bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye uretse kubahombya, kuko ngo bawutangaho ikiguzi cy’amafaranga menshi kandi nta musaruro (...)

Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa
Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Rubavu, baratunga urutoki abunzi kurangwa na ruswa mu mikirize y’imanza, bakifuza iki kibazo cyashakirwa umuti. Aba baturage banuganuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.